AmakuruAmakuru ashushye

Uko byifashe ku mipaka ya Rubavu nyuma yaho i Goma hagaragariye umurwayi wa Ebola

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yageze mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, aho yasuye imipaka  ihuza Goma na Gisenyi mu rwego rwo kureba ingamba zashyizweho zo gukumira Ebola yagaraye i Goma  kugira ngo itinjira mu Rwanda

Uru ruzinduko rutunguranye  rubaye nyuma yaho mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagaragariye umuntu umwe urwaye Ebola aturutse Butembo.

Minisitiri Diane Gashumba nyuma yo gusura  iyi mipaka(Grande Barrière na Petite Barrière) yasabye abaturage gukomeza kwirinda iki cyorezo  anabibutsa ko batangomba kwirara ndetse ko mu gihe iki cyorezo kitaragera mu Rwanda bakwiye kugabanya ingendo bagiriraga I Goma.

Yagize  ati “Nkuko mwabyumvise ku munsi w’ejo hagaragaraye umuntu umwe ufite ibimenyetso bya Ebola i Goma noneho ni hafi cyane y’igihugu, icyo twigisha abanyarwanda si gishya , ni ugukomeza kwirinda ntibirare icyorezo ntaho cyagiye cyageze hafi ni ukongera imbaraga mu kwirinda, kwirinda ni ukugira isuku muri rusange , murabizi ko umuco w’isuku niwo dutoza abanyarwanda ,”

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yasabye abajya i Goma ko baba baretse kujyayo niba ibyo babahirayo bashobora kubibona mu Rwanda , igihe bagiyeyo basabwe kwirinda cyane kuko nabo ubusugire bw’igihugu bubareba.

Ati “Iyo wumvise ahantu hari icyorezo ntabwo ujyayo ,niyo ugiyeyo ugenda ni ukugenda ubitekereza ukamenya ingamba tumaze iminis twigisha abanyarwanda, ikindi ugomab kumenya ko ubusugire bw’igihugu bukreba nk’umunyarwanda nabasaba niba ibyo uhahira Goma ushubira kubibona mu Rwanda waba  uretse kujyayo mugihe iki cyorezo kitaracika muri kiriya gihugu, mu gihe ugiye usabwe kwirinda bikomeye”

Abaturage  bakoresha iyi mipaka umunsi ku munsi mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru wa Teradignews wari i Rubavu batangaza ko batareka kujya muri Congo  cyane ko  ari ho bahahira ndete bakura marumuko ya buri munsi ahubwo icyo bari gukora ari ukwirinda gusuhuzanya ubundi bagaca mu nzira zemewe n’amategeko ari nako bakaraba amazi arimo umuti ari kumipaka . gusa nanone ngo “umuntu arindwa n’Imana.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yanasobanuye ko uwagaragayeho Ebola i Goma yasubijwe i Butembo aho yari yaturutse naho abari kumwe na we mu modoka yamuzanye bashyirwa mu kato bari kwitabwaho n’abaganga .

Minisitiri Gashumba, nyuma yo gusura imipaka ihuza Goma na Gisenyi yatangaje ko nta gahunda yo gufunga imipaka ihari, atangaza ko camera zipima umuriro w’abinjira mu Rwanda zikomeza gukoreshwa, hanyuma n’abapima Ebola ku mupaka bakongerwa, asaba Abanyarwanda gutangira amakuru ku gihe.

Minisitiri Dr Diane Gashumba areba uko basuzuma Ebola ku binjira mu gihugu

Abinjira mu Rwanda baciye ku mipaka barabanza gupimwa
Minisitiri w’Ubuzima asuye iyi mipaka mu gihe mu Mujyi wa Goma byemejwe ko habonetse umurwayi wa Ebola
Imipaka ihuza Goma na Gisenyi ku munsi ikoreshwa n’abantu babarirwa mu bihumbi 60.

Ku mupaka munini wa Rubavu na Goma hari camera zishobora gutahura umuntu ufite kimwe mubimenyetso bya Ebola ari mukivunge cy’abantu benshi
Abantu bakomeje kwambuka nkuko bisanzwe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger