Uko byari byifashe mu gitaramo cya mbere cya Safi-AMAFOTO+Video

Muri uyu mugoroba wo kuwa gatanu tariki ya 17 Gashyantare 2017, umuhanzi wamaze gutandukana n’itsinda rya Urban Boys, Niyibikora Safi, yari yasubiye ku ivuko gutaramira abafana be bababaye hafi ubwo yari akiri muri Urban Boys ari naho baturutse.

Safi Madiba afatanyije na mugenzi we Marina basigaye bakorana cyane muri iyi minsi, bataramiye mu kabyiniro ka ka Diamond Club gaherereye mu mujyi wa Huye mu ntara y’Amajyepfo.

Iki nicyo gitaramo cye cya mbere akoze ari umuhanzi wenyine kuko ibindi yabikoraga ari mu itsinda rya Urban Boys, impamvu yahereye mu mujyi wa Huye ntayindi ni uko uyu mujyi ariwo  yatangiriyemo ubuzima bwa gisore kandi nkuko Safi abitangaza uyu mujyi niwo watumye atangira umuziki.

Uko byagenze rero habanje kuririmba umuhanzikazi uri kuzamuka ku buryo butangaje , ni  Marina, uyu yaririmbye indirimbo ze hafi ya zose maze abafana nabo bamwereka ko bazi ibihangano bye kuko bajyanaga nawe,  hakurikiyeho Safi Madiba, aho wabonaga abantu benshi bameze nk’abari bamukumbuye ku buryo yageze ku rubyiniro maze abafana abafana bamwereka ko bamukurikira cyane bakajya basubiramo indirimbo ze amaze iminsi mike ashyize hanze.

Iki gitaramo cyabanjirije ikindi gitaramo gikomeye cyo kumurika ku mugaragaro inzu ya The Mane ndetse no kwereka abafana abahanzi bayikoreramo barimo Safi Madiba ndetse na Marina, icyo gitaramo kizaba tariki 23 na 24 Werurwe 2018 kikabera mu mujyi wa Musanze ndetse na Kigali. Mu karere ka Musanze bazahataramira tariki  23 Werurwe 2018 muri stade ya Musanze, mu gihe mu mujyi wa Kigali ari tariki 24 Werurwe 2018 mu ihema rya Camp Kigali. Icyo gihe bazaba bari kumwe n’umuhanzi ukomeye cyane ukorana na Diamond muri Tanzaniya, Harmoniz.

Safi ari gukorana ingufu

Marina yari yaherekeje mugenzi we

Irebere Video uko byari byifashe

Comments

comments