Imyidagaduro

Ukekwaho kwihisha inyuma y’ urupfu rwa Radio yatawe muri yombi

Kuya 1 Gashyantare 2018, nibwo umuhanzi waririmbaga mu itsinda rya Goodlife yitabye Imana, urupfu rwe rufite aho ruhuriye no gukubitwa kuko yakubitiwe mu kabare akahava ajyanwa kwa mu ganga , umwe mu bakekwaho kuba barakubise Radio rero yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda.

Moses Ssekibogo “Radio” yakubiswe mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 22 Mutarama 2017 ubwo yari ari mu kabari kitwa De Bar gaherereye mu gace ka Entebbe.

Polisi yo mu Mujyi wa Kampala ibinyujije kuri Twitter, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki 4 Gashyantare 2017, yavuze ko station ya Katwe yamaze guta muri yombi Godfrey Wamala wakubise Radio akamusigira ibikomere byatumye ajya muri ’coma’ ndetse akabagwa ariko bikaza kurangira yitabye Imana.

Uyu mugabo witwa Wamala Godfrey ukunzwe kwitwa Troy ukekwaho kwica Radio, ’yasanzwe mu rugo rumwe rw’inshuti ye ahitwa Kyengera aho yari amaze iminsi yihishe.’

Ubwo aya makuru yatangazwaga, Wamala ukekwaho kwica Radio yari ari kwandika ibisobanuro kuri Dosiye ye hategerejwe ko ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Entebbe aho icyaha cyabereye.

Nyuma Umuyobozi wa station ya Polisi ya Katwe, Frantile Lwamusaayi, yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor ko uyu mugabo yamaze kugezwa i Entebbe andi makuru yerekeranye n’ifungwa rye akaba azagenda atangazwa.

Yatawe muri yombi

Mowzey Radio yitabye Imana ku wa Kane, tariki ya 1 Gashyantare 2018, ashyingurwa ku wa Gatandatu i Nakawuku muri Wakiso ku ivuko rye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger