Amakuru ashushyeImikino

Uhagarariye Neymar yavuze impamvu yatumye ava muri Barcelona

Umubyeyi wa Neymar akaba n’umuvugizi we , Neymar Sr, yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye umuhungu we ataguma muriyi kipe, yavuze ko umwaka ushize wa 2016 hari amafaranga banze kumuha bari bumvikanye igihe  yongeraga amasezerano yari afite , yari  kuzageza muri 2021 , bigatuma afata umwanzuro wo kuva muriyi kipe.

Yabivugiye kuri radiyo yo mu gihugu cya Espagne ,  yabitangaje nyuma y’uko uyu musore ukomoka muri Brezil ahisemo kwerekeza mu Bufaransa mu ikipe ya Paris Saint Germain aguzwe akayabo ka milliyoni 222 z’amayero , ikaba ibaye imwe mu transfer aciye agahigo ku Isi.

Uyu muvugizi wa Neymar ngo yemeza ko hari amafaranga na miliyoni 26 z’amayero Barcelona yari kubishyura ariko bikaza kurangira itabikoze ndetse bikaba ari kimwe mu byabaye intandaro yo kubura aho ahera ngo yemeza umuhungu we kuguma muriyi kipe we yashakaga ko agumamo.

Ati” Barcelona yatakaje amahirwe yo gushyigikirwa nanjye igihe bananirwaga kwishyura amafaranga batugombaga, nari nkiri ku ruhande rwabo rwose ngerageza kumvisha umuhungu wanjye kuhaguma ariko baje kuntenguha .”

Umuvugizi wa Barcelona “Josep Vives” yavuze ko kuwa gatanu bari bamaze kwishyura amafaranga bagombaga uyu mukinnyi gusa bikaza kuba iby’ubusa kuko kuwa kane aribwo uyu mukinnyi yeruye ku mugaragaro ko avuye mu ikipe ya Barcelona.

Kugenda k’uyu mukinnyi byatangiye ari nk’imikino ndetse bamwe bumvaga ari nk’inzozi gusa byaje gutangira gukomera ndetse uyu mukinnyi aza gufata umwanzuro ntakuka tariki 3 kanama ari nabwo yahise yerekeza i Paris agasinya amasezerano.

Mu butumwa bwerekana ko iki ar’icyemezo yafashe nk’umuntu mukuru Neymar  yavuze ko  mu buzima bwa buri munsi hahoramo impinduka kandi akaba ari n’umuntu ukuze agomba kwifatira imyanzuro nta mpamvu yo  kwibaza impamvu agiye mu Bufaransa.

Ati“Ubuzima bw’umukinnyi burahindagurika, rimwe na rimwe biterwa n’imisoro, cyangwa se imyanzuro runaka dufata,Barcelone yarampinduye kurusha burikimwe, ndibuka umunsi wa mbere ngera muri Barcelone nari mfite imyaka 21. Nnjya mu rwambariro rumwe n’ibyamamare bikomeye ku isi nka Messi, Valdes, Xavi, Iniesta, Puyol, Pique, Busquet n’abandi benshi.”

“Ibi byatumye mbona ko Barca Atari ikipe ntoya, ahubwo n’ikipe y’igihugu cya Catalonia. Nifuzaga kuzakinana n’abakinnyi bakomeye ku isi gusa muri bose ntawuzandutira Leo Messi kuko yambereye inshuti magara haba mu kibuga no buzima busanzwe, nshimishijwe no kuba narakinanye nawe. Nakoze ubusatirizi bukomeye ku isi ndetse bwubatse amateka mfatanyije na Suarez na Messi, mu byukuri nagize ibihe ntazibagirwa, nabaye mu mujyi uruta indi, hari mu rugo, Ndagukunda Barcelone na Catalunya.”

Yongeye ati “Gusa nyuma y’ibi byose, umukinnyi agira impinduka, ku nshuro ya kabiri nongeye kujya imbusane n’umubyeyi wanjye ariwe Papa, mu byukuri Data numvira Inama  n’ibitekerezo byawe, gusa kuri iyi nshuro umwanzuro warafashwe, ahubwo mfasha nkuko wabikoze mu myaka ishize, FC Barcelone na Catalunya muzampora ku mutima gusa nifuzaga impinduka nshyashya.”

“Namaze kwemeranya n’ikipe ya PSG kuyibera umukinnyi umwe uzayifasha kugera ku ntego yihaye ikaba ikipe abafana bifuza. PSG hagiye kuba iwacu hashya muri iyi myaka iri imbere, kandi nzubaha agaciro bahaye ruhago yanjye.

Asoza agira ati “Ntago ari umwanzuro woroshye gusa narakuze kuko imyaka 25 irahagije kugira ngo mpitemo icyo gukora, Barcelona murabeho, PSG nahageze, Imana izadufashe ndetse inaturinde cyane.”

Image result for neymar
Neymar mu mwambaro wa PSG
Twitter
WhatsApp
FbMessenger