AmakuruAmakuru ashushye

Uganda: Yasubiye muri kaminuza yizemo ajyanwe no kwiyahura kubera kubura akazi

Umugabo wo muri Uganda, warangirije amashuri muri Kaminuza ya Kyambogo, yasubiye muri iyi kaminuza ajyanywe no kwiyahura nyuma yo kumara imyaka ashaka akazi yarakabuze.

Uyu mugabo witwa Brian Wataka, yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishani rya Chemical Engeneering mu mwaka wa 2019.

Kuwa Gatanu ushize nibwo yafashe iki cyemezo cyo gusubira aho yahoze yiga arangije ariyahura.

Abashinzwe umutekano muri iyi kaminuza, bavuze ko uwo mugabo yasize yanditse urwandiko agaragaza impamvu nyamukuru imuteye gufata icyemezo cyo kwivutsa ubuzima.

Yagize ati”Nahisemo kwiyahura nkipfira kubera imihangayiko”.

Umuvugizi wa polisi wungirije muri Kampala, Luke Owoyesigyire yavuze ko urwandiko rwa nyakwigendera rwabonetse ariko iperereza rikaba rihikomeje gukorwa.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe igenamigambi (NPA), kigaragaza ko abantu ibihumbi 700 000 binjira ku isoko ry’umurimo hatitawe ku mpamyahumenyi, ibihumbi 90 000 gusa, nibo gusa babona akazi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger