AmakuruUtuntu Nutundi

Uganda: Ubukwe bw’umuhungu w’imyaka 9 y’amavuko n’umukobwa ufite 6 bwatangaje abatari bake

Abatuye mu mudugudu wa Nakapyata ho mu mujyi wa Buyende uherereye mu karere ka Buyende muri Uganda, bitabiriye ibirori bikomeye by’umuhungu w’imyaka icyenda y’amavuko n’umukobwa ufite itandatu baheruka gushyingiranwa nk’umugabo n’umugore.

Aba bana bigaga mu mashuri abanza, bashyingiranwe ku wa mbere w’iki cyumweru banahabwa inzu yabo bwite yo guturamo nk’umugabo n’umugore. Bivugwa ko bombi bavukanye amenyo abiri.

Ishyingiranwa ry’aba bombi rinyuranyije n’amategeko ya Uganda, avuga ko umuntu utagejeje ku myaka 18 y’amavuko atemerewe gushinga urugo cyangwa gukora imibonano mpuzabitsina.

Bivugwa ko aba bana bombi batangiye kugirana umubano ubwo umuhungu yari afite imyaka itatu y’amavuko. Icyo gihe ngo umukobwa we yari afite amezi atatu.

Delifazi Mulame, se w’umuhungu ushimangira ko uriya mukobwa ari umugore w’umuhungu we, yemeza ko ishyingiranwa ryabo rizatuma umubano w’abo mu bwoko bw’Abaganda n’Abasoga ukomera.

Ati” Umuhungu wanjye yavutse afite amenyo abiri ndetse n’umugore we yarayavukanye. Ivuka rye ryazanye n’imigisha idasanzwe kandi izina rye rishobora kuzahuza Abaganda n’Abasoga.”

Barbra Namulesa, umwarimu w’uriya muhungu we, amusobanura nk’urangwa n’imico myiza, usabana, uvuga make ariko ameze nk’ay’abakuru.

Yagize ati “Ndatekereza ko iki ari ikintu ba sogokuruza bavuzeho. Uyu mwana asanzwe angira inama kandi ndi mwarimu we.”

Ni mu gihe Barbra Namulesa, nyina w’umukobwa avuga ko umukobwa we yamwiyeretse akivuka.

Ati “Yatangiye kuvuga akimara kuvuka. ubwo nari nkimara kumubyara, nabajije igitsina cye bambwira ko ari umukobwa. Natunguwe cyane no kumva umubyaza ambwiye ko umwana wanjye yavukanye amenyo abiri.”

Yongeyeho ati ” Icyahise kineta ubwoba ni uko nibazaga ukuntu nzonsa umwana ufite amenyo, gusa nza kuremwa agatima na muramukazi wanjye twari kumwe ku bitaro.”

 Namulesa yavuze kandi ko ubwo umwana yari amaze kugira iminsi ibiri y’amavuko, yatangiye kurira cyane. Nyuma ngo hari umukecuru waje kumubonekera mu nzozi, ari na bwo yabwiye umugabo we ko umwana babyaye ari umugisha.

Michael Kasadha uvugira Polisi ya Uganda mu gace ka Busoga, yavuze ko bagiye gukora iperereza ku cyihishe inyuma ya buriya bukwe, ngo kuko nta wemerewe gukora ubukwe ataruzuza imyaka 18 y’amavuko.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger