Amakuru ashushyePolitiki

Uganda: Polisi yaburijemo imyigaragambyo yari iyobowe na Bobi Wine-AMAFOTO

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Nyakanga, Polisi yo muri Uganda yifashishije imyuka iryana no kurasa mu kirere ubwo yageragezaga kuburizamo imyigaragambyo yari iyobowe na Bobi Wine usanzwe ari no muri guverinoma.

Bobi Wine n’abambaribe bigabije imihanda barigaragambya basaba ko itegeko ryo gusoresha abakoresha imbugankoranyambaga nka facebook, Twitter, Instagram , Whatsapp n’izindi ryakurwaho kuko ngo ari ukubabuza uburenganzira bwabo.

Iyi myigaragambyo ije nyuma yuko Perezida Museveni yemeje itegeko risoresha aba bakoresha imbuga nkoranyambaga bakajya bishyura amashiringi 200 buri munsi. Ibi ngo Leta ya Uganda yabikoze ishaka guca intege abirirwaga bakwirakwiza amakuru y’ibihuha kuri izi mbuga ndetse n’abazikoreshaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Daily Monitor yanditse ko ubwo Polisi yageragezaga gufata umuhanzi Robert Kyagulanyi wamenyekanye cyane nka Bobi Wine wari uyoboye iyi myigaragambyo, abamushigikiye bayibereye ibamba bamurwanaho baramuherekeza bamugeza ku nteko ishinga amategeko.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Luke Owoyesigire, yavuze ko babiri mu bigaragambyaga batawe muri yombi, ndetse anemeza ko koko bifashishe imyuka iryana bakanarasa mu kirere ngo batatanye aba bantu.

Iki kivunge cy’abigaragambyaga hari higanjemo abacurusi, abamotari n’abatwara imodoka bose bavuga ko iri tegeko ribabuza uburenganzira bityo ko ryakurwaho.

Imyigaragambyo ikirangira, Bobi Wine yashyize kuri Facebook amafoto yerekana uko umuhango wagenze ndetse anavuga ko polisi yashatse kuburizamo iki gikorwa ariko abaturage barayinesha.

Yongeyeho ko Polisi yagerageje kumuta muri yombi birangira ayinaniye ndetse akomeza imyigaragambyo n’abandi nta nkomyi.

Ati: “Ndashaka gushimira umuntu wese witabiriye kandi akazamura ijwi rye mu rugamba rwo kwamagana uyu musoro udahwitse. Polisi yarwanye cyane ishakisha uburyo yamfunga ariko imbaraga z’abaturage zirayinesha.”

Yakomeje agira ati “Nta mubare w’amasasu, ibyuka biryana mu maso[teargas] cyangwa gufungwa bizaduhagarika. Abasangirangendo bacu bamwe bakubiswe abandi barafungwa. Bagomba kurekurwa kuko nta kibi bakoze kibangamiye Polisi uretse uriya musoro udahwitse.”

Ubutumwa yashyize kuri Facebook
Bobi Wine niwe wari uyoboye iyi myigaragambyo

Police yarashe mu kirere ngo ibatatanye

Bobi Wine

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger