AmakuruInkuru z'amahanga

Uganda: Polisi ihanganye n’umutwe mushya ushaka guhirika ku butegetsi Museveni

Inzego zishinzwe umutekano za Uganda ziheruka guta muri yombi abantu umunani babarizwa mu mutwe mushya witwa UCFC (Uganda Coalition Forces of Change) umaze igihe ugaba ibitero ku bashinzwe umutekano ba kiriya gihugu na bamwe mu basivile.

Uyu mutwe ushinjwa kugira uruhare mu bitero biheruka kugwamo abapolisi bane ba Uganda byanibiwemo imbunda enye bakoreshaga.

Polisi ya Uganda ivuga ko mu makuru yakusanyije yasanze uriya mutwe wari ufite ibirindiro bibiri mu karere ka Mityana, ari na byo abarwanyi bawo bifashishaga bagaba ibitero ku bapolisi ba Uganda bakabica.

Umuyobozi w’uriya mutwe ,Makumbi Mosh alias Engineer, nyuma yo gufatwa yavuze ko bashakaga abarwanyi biganjemo abo mu karere ka Wakiso mbere yo kubajyana mu birindiro byabo biri muri Mityana bagahabwa imyitozo y’ibanze mu kurwana intambara y’ishyamba.

Nyuma y’imyitozo yavuze ko abarwanyi ba UCFC bahabwaga ibikoresho, ubundi bagashishikarizwa kugaba ibitero kuri Polisi intego ari uguhirika ubutegetsi buriho muri Uganda.

Abarwanyi b’uriya mutwe batawe muri yombi bitegura kugaba ikindi gitero kuri Sitasiyo ya Polisi y’ahitwa Sekanyonyi mu rwego rwo kwica abapolisi babona nk’imbogamizi mu rugamba rwabo rwo guharanira ukwishyira ukizana.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, CP Fred Enanga, yavuze ko ibikorwa byo guhiga abarwanyi b’uriya mutwe n’ababatera inkunga bigikomeje.

Yavuze ko umunani batawe muri yombi bagomba kugezwa imbere y’ubutabera bakaburanishwa ibyaha bakekwaho, birimo iterabwoba, gutunga intwaro zica mu buryo butemewe n’amategeko, ubwicanyi ndetse n’ubujura bwitwaje intwaro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger