AmakuruAmakuru ashushye

Uganda: Nyuma y’ituritswa ry’ibisasu polisi yishe umuhuza bikorwa wa ADF inyeshyamba 21 zitabwa muri yombi

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, umuvugizi wa polisi n’uw’igisirikare bavuze ko kuva kuwa kabiri ubwo abiyahuzi baturikirizaga ibisasu i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda, ubu inzego z’umutekano zimaze guta muri yombi abantu 21 basanze mu bwihisho bwabo hagendewe ku makuru yatanzwe n’inzego z’ubutasi.

Abo bafatiwe mu bice bitandukanye bya Kampala n’uturere tuyegereye no mu ntara za Ntoroko na Bundibugyo zihana imbibe na Republika ya Demokarasi ya Kongo aho umutwe wa ADF ushinjwa ibi bikorwa ukorera nkuko bitangazwa na Fred Enanga umuvugizi wa polisi ya Uganda.

Uretse ifatwa ry’abo 21 bakorera umutwe wa ADF, Polisi yatangaje ko uyu munsi yishe irashe umuhuzabikorwa wa ADF mu mujyi wa Kampala witwa Sheik Muhamad Kirevu wagize uruhare mu bitero biherutse hamwe n’abandi bane biciwe mu ntara ya Bundibugyo binjira mu gihugu baturutse muri Kongo. Yavuze ko yafashe bimwe mu bikoresho by’ibibombe abo bantu baturitsa, imbunda hamwe n’amasasu.

Inzego z’umutekano za Uganda zavuze ko ibimenyetso zimaze gukusanya birimo amakuru zahawe n’umwe muri abo biyahuzi warashwe atariturikirizaho igisasu yari afite, bigaragaza ko bari bagamije kugaba ibitero ku bigo bikuru bya leta birimo Inteko Ishinga Amategeko n’ibiro bikuru bya Polisi igenzura umutekano mu mujyi wa Kampala.

Polisi ivuga ko uwo mwiyahuzi wayihaye amakuru akimara gufatwa, yaje gupfa nyuma bitewe n’ibikomere by’amasasu yarashwe ari kuri moto arimo guhunga abari bamukurikiye bashaka kumufata.

Umuvugizi w’igisirikare Brig. Flavia Byekwaso yerekanye amafoto n’amazina y’abamaze gufatwa no kugwa mu bikorwa byo guhiga abo bantu bakorana na ADF bavugwa ko ari bo bari inyuma y’ibitero mu gihugu.

Mu bafatiwe mu ntara ya Ntoroko na Bundibugyo bambuka umupaka ngo binjire muri Kongo harimo abana bato ndetse n’uw’imyaka 5. Bose bari bambaye amashapure, inzego z’umutekano za Uganda zikavuga ko ibyo bigamije kuyobya uburari.

Iki kiganiro n’abanyamakuru cyabaye hashize akanya gato Ministiri w’Intebe Robina Nabanja amaze gukeza ijambo ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ku byabaye mu gihugu yizeza ko ubutegetsi burimo gukora ibishoboka byose guhagarika ibyo bitero.

Yatangaje ko umukuru w’igihugu azageza ijambo ku baturage ku wa gatandatu abamenyesha uko iby’umutekano bimeze mu gihugu.

IJWI RY’AMERIKA

Twitter
WhatsApp
FbMessenger