Uganda : Bebe Cool yungutse undi mwana anatangaza izina yamwise

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ku ya 29 ugushyingo 2017, umuhanzi wamamaye cyane muri Uganda  ndetse no mu karere, Bebe Cool, yatangajeko y’ibarutse umwana w’umukobwa ndetse anashimira abamusengeye bose.

Moses Ssali  uzwi cyane nka Bebe Cool , umuhanzi ukomeye cyene muri Uganda , wamamaye cyane ku ndirimbo ye yise “I love you Every day”,  yamaze gutangazako mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu  yibarutse umwana w’umukobwa  ndetse atangazako bamwise Eman .

Abicishije kuri facebook , Bebe Coole yemejeko, we n’umugore we Zuena babyaranye umwana w’umukobwa . Bebe Cool umaze amezi atatu atangaje ko afite amafaranga ahagije azamufasha kurera abana azabyara , yatangajeko yifuza kuzabyarana abana barindwi.

Bebe Cool Yagize ati:”Byarangiye muri iki gitondo ahagana saa 4:4o, Imana (Allah kuko Bebe Cool ni umuyisilamu) yahaye umugisha umuryango wacu, twabyaye umwana w’umukobwa , uyu mwana twamwise Eman, ndabashimiye mwebwe mwese mwadusengeye.”

Mu bitekerezo bigera kuri 300 byabakunzi ba Bebe Cool batangaga kubutumwa yaramaze gushyira kuri facebook , bamushimiraga , baha ikaze umwana wavutse ndetse banamwifuriza amahoro n’imigisha.

Bebe Cool wifuza kubyarana n’umugore we Zuena abana barindwi, ubu afite batanu harimo   Alpha Thierry, Beata, Caysan ,Ozil na Eman wavutse kuri uyu wa gatatu.

Bebe Cool wibarutse umwana w’umukobwa muri iki gitondo, yavutse kuya 1 z’ukwezi kwa munane 1977, amazina ye nyayo ni Moses Sali, akaba ari umwe mubanyafurika baririmba injyana ya reggae na ragga muri Uganda. Yatangiye kuririmba ahagana 1997i Nairobi muri Kenya, ariko hashize iminsi mike asubira kw’ivuko muri Uganda. Bebe Cool niwe muhanzi wa mbere wakorewe indirimo na Ogopa muri Kenya.

Bebe Cool n’umugore we Zuena

 

 

 

Comments

comments