ImikinoUmuziki

Ufate akanya unsabe imbabazi live nkuko wansebeje live: Senderi asaba KNC

Hashize iminsi umuhanzi Senderi International Hit asabye abategura amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ko bamukomorera ku kijyanye n’imyaka maze akemererwa akazajya muri iri rushanwa hanyuma akabonamo amafaranga yo kumutunga dore ko we yatakambaga avuga ko inzara imurembeje.

https://www.instagram.com/p/BdfUnquDx_K/?utm_source=ig_embed&utm_campaign=embed_ufi

Nyuma y’uku gutakamba kwa Senderi umuyobozi wa radio na Televisiyo ya TV1 , KNC, ubwo yari mu mukiganiro akora mu gitondo  afatanyije na mugenzi we  Mutabaruka , yagarutse kuri Senderi maze amusaba ko yagenda akamuha akazi ko gufana ikipe ya Unity FC yo mu cyiciro cya 2abereye umuyobozi , aha yasabye Senderi kugenda maze akajya yisiga irangi , bakamuha ingoma ndetse n’ikirumbeti [Vuvuzela] hanyuma akaba umuhuriga wa Unity maze bakajya bamuhemba aho kwirirwa ataka inzara.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa mbere, KNC yari yatangaje ko yabivuze mu buryo bwo gutebya, anasaba imbabazi Senderi mu gihe byaba byaramubabaje.

Kuba KNC yarasabye Senderi imbabazi gutya , birasa naho bitashimishije International Hit kuko we ahubwo yasabye KNC kujya gusaba imbabazi mu ruhame kuko ngo nawe yabivugiye mu ruhame. Ibi akaba yabimusabye mu butumwa yacishije kuri Instagram.

KNC atebya, yarahaye akazi Senderi ko gufana ikipe ye ya Unity FC

Senderi International Hit yagize ati:”Yagize ati “ KNC uraho? Nanjye ndaho Hit ni Hit. Uri mwe mu banyamakuru nubaha cyane kandi nemera .Ejobundi nakurikiye TV1 ubureye umuyobozi mbona uburyo unsebya ho ubigendereye mbona n’ibindi binyamakuru byinshi byanditse uko wasenye umutungo wanjye mu by’ubwenge w’ubuhanzi ubigendereye. Sibyiza ibyo wakoze mu busesenguzi bwiza nzi ugira mu itangazamakuru. ufate akanya usabe imbabazi abafana banjye Live Nkuko wabikoze Live . Kuko ngushubije warira wanababara cyane kandi uri umuyobozi nubaha kandi nemera. Usuhuze n’uwo mugabo Mutabaruka umubaze uti kuki basenya Hit urebera?”

Ubusanzwe Senderi yari umuntu uzwiho udushya twinshi mu bitaramo bya Guma Guma Super Star bitewe n’uburyo yagaragaraga ku rubyiniro gusa ariko kuko arengeje imyaka ntabwo azitabira iri rushanwa riba buri mwaka keretse abategura PGGSS baramutse bumvise ubusabe bwe. Guhera mu mwaka wa 2017, abategura irushanwa rya Primus Guma Guma bashyizeho amabwiriza avuga ko umuhanzi urengeje imyaka 35 y’amavuko atemerewe kujya muri iryo rushanwa iyi ngingo niyo igonga Senderi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger