AmakuruAmakuru ashushyeImikino

UEFA Champions league: Tottenham yakubiswe iz’akabwana na Bayern Munich (Amafoto)

Ikipe ya Tottenham yakinnye umukino wa nyuma wa UEFA Champions league umwaka ushize, yakorewe ibya mfura mbi inyagirwa na Bayern Munich yo mu Budage ibitego 7-2.

Hari mu mukino wa kabiri w’itsinda B muri UEFA Champions league wabereye kuri Tottenham Stadium mu mujyi wa Londres.

Iyi kipe y’umutoza Maurichio Pochettino ni yo yabanje gufungura amazamu, mbere yo kunyagirwa na Bayern Munich. Ni umukino Umudage Serge Gnabry yatsinzemo ibitego bine wenyine.

Tottenham yafunguye amazamu ku munota wa 12 ibifashijwemo na Heung-Min Son, mbere y’uko Joshua Kimichi yishyurira Bayern Munich nyuma y’iminota itatu.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Bayern Munich yatsinze igitego cya kabiri ibifashihwemo na Robert Lewandowski, bituma igice cya mbere cy’umukino kirangira iri imbere n’ibitego 2-1.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe n’imvura y’ibitego ku ruhande rwa Bayern, dore iyi kipe yagitsinzemo ibitego bitanu birimo bine bya Gnabry.

Byatangiye ku munota wa wa 53 n’uwa 55 ubwo uyu musore wakiniraga Arsenal yatsindaga ibitego bibiri, mbere y’uko Harry Kane atsindira Tottenham igitego cya kabiri kuri penaliti yo ku munota wa 61 w’umukino.

Serge Gnabry yarangije burundu ikizere cya Tottenham cyo kuba yakwishyura, ubwo yatsindiraga Bayern igitego cya gatanu cyahise cyuzuza Hat trick ye. Ni mbere gato y’uko Lewandowski atsinda igitego cya gatandatu ku munota wa 86, cyabanjirije icya karindwi Gnabry yatsinze ku munota wa 88 w’umukino.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger