AmakuruAmakuru ashushyeImikino

UCL: Real Madrid igeze ku mukino wa nyuma(amafoto)

Ikipe ya Real Madrid ikatishize tike y’umukino wa nyuma wa UEFA Champions league ku ncuro ya gatatu yikurikiranya, nyuma yo gusezerera Bayern Munich ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

Real Madrid isa n’aho yari yasoje akazi kose mu mukino ubanza, kuko yari yagiye gutsindira Bayern Munich ku kibuga cyayo ibitego 2-1.

Umukino wo kuri uyu mugoroba Bayern Munich yawutangiranye imbaraga zidasanzwe, ubonako ifite gahunda yo gushaka ibitego hakiri kare mu rwego rwo kwiyorohereza akazi ko kwishyura umwenda w’igitego kimwe yari yatsinzwe mu mukino ubanza.

Iyi kipe y’umusaza Jupp Heynckes yafunguye amazamu ku munota wa 3 w’umukino ibifashijwemo na Joshua Kimichi wari wayitsindiye igitego rukumbi yari yaboneye kuri Allianz Arena mu cyumweru gishize.

Iki gitego cyakanguye abasore ba Real Madrid na bo batangira gukina, Kharim Benzema anaza kukishyura n’umutwe ku munota wa 11 ku mupira muremure wari ukaswe imbere y’izamu na Marcelo.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya igitego 1-1.

Igice cya kabiri kigitangira Real Madrid yabonye igitego cya kabiri ibifashijwemo na Benzema, wungukiye ku makosa y’umuzamu Sven Ulreich wananiwe gukiza izamu rye ku mupira yari ahawe na Corentin Tolisso bikarangira anyereye.

Real Madrid ikimara gutsinda iki gitego yahaye umwanya wo gukina ikipe ya Bayern Munich, na yo irayisatira bishyira kera, gusa Madrid igatabarwa n’umuzamu Kylor Navas witanze bishoboka.

Ku munota wa 63 w’umukino Bayern Munich yaje kwishyura iki gitego ibifashijwemo na James Rodriguez yatijwe na Real Madrid, biba bibaye ibitego 2-2.

Bayern Munich yakomeje gusatira ngo byibura ibone igitego cya gatatu cyari kuyiha amahirwe yo gusezerera iyi kipe y’ibwami, gusa iminota 90 +5 yarangiye amakipe yombi anganyije 2-2, Real Madrid igera ku mukino wa ntuma ku ncuro ya gatatu yikurikiranya.

Indi kipe igomba gusanga Real Madrid ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league izamenyekana ku munsi w’ejo hagati ya AS Roma izakira Liverpool mu mukino wa 1/2 cy’irangiza, gusa Liverpool ni yo ihabwa amahirwe yo gukina umukino wa nyuma na Real Madrid kuko mu mukino ubanza yatsinze AS Roma ibitego 5-2.

Real Madrid iza ku kibuga.

Kimichi yishimira igitego.
Benzema aba arishyuye.
Byasabaga ko n’abakinyi batumbagira mu kirere.
Mu mupira w’amaguru ibyemezo bimwe ntibivugwaho rumwe.

Benzema wanzwe cyane muri Real Madrid ni we uri kuririmbwa i Madrid kuri uyu mugoroba.

Birasa n’aho Ballon d’Or ya gatandatu ndi kuyigera amajanja!!

Twitter
WhatsApp
FbMessenger