AmakuruInkuru z'amahanga

Ubwongereza bwaburiye Abongereza bari muri Ethiopia

Kubera ubwiyongere bw’umwuka w’intambara muri Ethiopia ukomeje kwiyongerera bikabugwa ko ishobora gukwira igihugu hose ibihugu bitandukanye bikomeje kuburira abanyabihugu byabo kuva cyangwa kwirinda kujya muri kiriya gihugu.

Mu cyumweru gishize Ethiopia yibutse umwaka umwe ushize intambara itangiye mu gihugu.

Leta y’Ubwongereza irimo no kugira inama abaturage bayo kwirinda gukora ingendo zerekeza muri Ethiopia.

Ivuga ko imirwano imaze umwaka umwe hagati y’ingabo za leta ya Ethiopia n’inyeshyamba zo muri Tigray ishobora gufata indi ntera mu buryo bwihuse kandi nta nteguza nini ibayeho.

Ntibiramenyekana umubare nyawo w’Abongereza bari muri icyo gihugu, ariko abategetsi bavuga ko abashaka kuhava bagera mu magana.

Kugeza ubu inyeshyamba zateye intambwe ikomeye mu mirwano n’ingabo za leta ya Ethiopia, ndetse hari ubwoba ko zishobora kugera mu murwa mukuru Addis Ababa.

Mu itangazo, ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Ubwongereza (FCDO) byavuze ko bishoboka ko mu minsi iri imbere bizagorana kurushaho kuva muri Ethiopia, bigira inama Abongereza kuva muri icyo gihugu “mu gihe uburyo bw’ingendo z’indege z’ubucuruzi bugihari”.

Umuryango w’abibumbye (ONU/UN) waburiye ko Ethiopia iri mu byago byo kwerekeza mu ntambara mu gihugu cyose, mu gihe imirwano mu karere ka Tigray yaba idahagaze.

Intambara yatangiye ku itariki ya 4 y’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2020, ubwo Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yategekaga ingabo za leta kugaba igitero ku ngabo z’akarere ka Tigray mu majyaruguru.

Icyo gihe yavuze ko yabikoze mu kwihimura ku gitero cyari cyagabwe ku kigo cya gisirikare cy’ingabo za leta ya Ethiopia cyo muri ako karere.

Leta ya Ethiopia ivuga ko TPLF ari umutwe w’iterabwoba, ariko TPLF yo ivuga ko ari yo leta y’akarere ka Tigray yemewe n’amategeko.

Mu cyumweru gishize, leta ya Ethiopia yasabye abaturage ba Addis Ababa kwishyira hamwe bakarinda aho batuye, mu gihe inyeshyamba zarimo zerekeza kuri uwo mujyi.

Muri Ethiopia Abategetsi ba gisirikare, abo muri leta no mu miryango itari iya leta, mu cyumweru gishize bifatanyije n’abaturage i Addis Ababa mu kwibuka umwaka umwe ushize intambara itangiye.

Mu gihe cy’imyaka hafi 30, TPLF yari izingiro ry’ubutegetsi bwa Ethiopia, mbere yuko ishyirwa ku ruhande na Bwana Abiy, wagiye ku butegetsi mu 2018 nyuma y’imyigaragambyo yo kwamagana leta.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger