AmakuruImikino

Ubuzima bw’umukinnyi ukomeye mu ikipe y’igihugu Amavubi buri mu kaga

Umukinnyi Yannick Mukunzi,uri mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi, azamara hafi ibyumweru bitatu adakina nyuma y’uko agize ikibazo cy’imvune.

Uyu mukinnyi avunitse nyuma y’uko yari amaze igihe gito akirutse imvune yari amaranye amezi 9 adakandagira mu kibuga.Mukunzi yavunitse ubwo yari mu myitozo kuwa 2 w’iki cyumweru.Mbere yaho yari yitwaye neza mu mukino ikipe akinira ya Sandkvens IF yakinnyemo mu mpera z’icyumweru.

Mu miki ya CAF Champions League ntabwo Yannik yagaragaye mu bakinnyi umutoza w’Amavubi yakinishije mu mikino iherutse, bitewe n’uko uyu mukinnyi atari yagakize neza ngo yongere agaruke mu bihe bye byiza.

Yannick Mukunzi ni umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden, yayinjiyemo mu ntangiriro z’ umwaka wa 2019.

Uko iminsi yagendaga ishira ari muri iyi kipe yagiye azamura urwego aho yagiye yongera imipira yatangaga ivamo ibitego ndetse no gutsinda ibitego byinshi.

Yannick Mukunzi yongeye kuvunika

Twitter
WhatsApp
FbMessenger