Amakuru ashushye

Ubuyobozi bwahumurije abaturage batuye mu Mujyi wa Kigali ku bikorwa byo kurasa Fireworks biraba muri iri joro

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahumurije abatuye muri uyu mujyi bubabwira ko badakwiye kwikanga bitewe n’ibikorwa biri bube byo kurasa Fireworks bikabera mu bice bitatu bitandukanye bigize Umujyi wa Kigali.

Nkuko bigaragara mu  itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kwizihiza isozwa ry’umwaka, Umujyi wa Kigali uramenyesha abaturage ko mw’ijoro ryo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2017 rishyira  kuwa 01 Mutarama 2018 saa sita zijoro mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali haraturistwa urufaya rw’Urumuli [Fireworks], ibi bikaba birabera mu bice bitatu by’Umujyi nukuvuga kuri Mont Kigali, Kimihurura na Rebero. Bityo rero ubuyobozi bw’umujyi burasaba abaturage kutazikanga cyangwsa se ngo bahungabane.

Ni ubwa mbere ibi bishashi bigiye guturikirizwa ahantu hatatu icyarimwe bikozwe n’Ubuyobozi. kuko ubusanzwe ibi bishashi byajyaga biturikirizwa mu bitaramo bitandukanye bisoza umwaka mu Mujyi wa Kigali.

Ibikorwa byo kurasa umwaka hakoreshejwe ibishashi by’urumuri byatangiye gukorwa mu Rwanda mu mwaka wa 2006. mbere y’aho kurasa umwaka byakorwaga hakoreshejwe amasasu nyayo ariko byaje guhagarikwa mu mwaka wa 1995 hirindwa ko hari ababyihisha inyuma bagakora ubugizi bwa nabi n’abahungabana kubera kumva urusaku rw’amasasu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger