AmakuruUburezi

Ubushinjacyaha bwasabiye Bamporiki Edouard igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 200 hari n’ibindi byaha byagaragaye

Mu rubanza ruregwamo Bamporiki Edouard wahoze ari muri Guverinoma y’u Rwanda, Ubushinjacyaha bwasabye ko afungwa imyaka 20 akanishyura ihazabu ya miliyoni 200Frws ku byaha akurikiranyweho.

Bwanagaragaje ko uyu munyapolitiki yatse indonke nyiri uruganda rwafungiwe kutuzuza ibisabwa, amwizeza kuzamufasha rugafungurwa.

Hon Bamporiki wari witabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu cyumweru gishize tariki 16 Nzeri 2022, yari yatashye ataburanye kuko yari yagaragarije Urukiko inzitizi zo kuba atunganiwe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022, Edouard Bamporiki noneho yaje afite abanyamategeko babiri bamwunganira ari bo Me Evode Kayitana na Me Jean Baptiste Habyarimana.

Uruhande rw’uregwa rwatangiye rugaragaza inzitizi, ruvuga ko umukiliya wabo atakabaye aburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ahubwo ko yagombye kuburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze.

Umunyamategeko wa Bamporiki kandi yavuze ko ikiburanwaho muri uru rubanza kitagakwiye kumuzana mu nkiko kuko ari ikibazo cy’uruganda rwafunzwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, mu gihe umukiliya we ntaho ahuriye n’inzego zifite mu bubasha ibyo bikorwa.

Avoka yavuze ko Bamporiki icyo yakoze ari uguhuza Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imyubakire n’imiturire, Dr Merard Mpabwanamaguru ndetse na nyiri urwo ruganda witwa Gatera Norbert kugira ngo baganire uburyo urwo ruganda rwafungiwe kutuzuza ibisabwa, kubyuzuza kugira ngo rufungurwe.

Uyu munyamategeko avuga ko muri uko kubahuza, ari bwo Bamporiki Edouard yahawe agashimwe kafashwe nk’indonke nyamara ngo uwo mushoramari yaramuhaye ayo mafaranga mu rwego rwo kumushimira nk’inshuti ye yari imufashije kumuhuza n’umuyobozi ufite mu nshingano ibijyanye n’ikibazo yari afite.

Abunganira uregwa kandi bavuze ko Bamporiki Edouard asanzwe ari inshuti na Gatera Norbert kuva cyera, ndetse ko ibyo yamufashaga byose byari bishingiye kuri uwo mubano wabo.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko uregwa (Bamporiki) yakoresheje ububasha mu binyuranyije n’amategeko agashaka ko ruriya ruganda ruzafungurwa rutujuje ibisabwa.

Umushinjacyaha yavuze ko Bamporiki yizeje Gatera Norbert nyiri urwo ruganda, ko azamufasha rugafungurwa, agakoresha ububasha ahabwa n’amategeko agategeka Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali kugira ngo arufungure.

Ubushinjacyaha bwahakanye ibyavuzwe n’uruhande rw’uregwa ko ibyakozwe na Bamporiki byose byashingiraga ku bucuti, buvuga ko nta mubano w’ubucuti wari uhari kuko na mbere yo kugira ngo ruriya ruganda rufungwe ari we wabanje gutanga amakuru ubundi akagaruka asaba nyirarwo indonke kugira ngo amufashe ko rwafungurwa.

Bwavuze kandi ko uretse Miliyoni 5 Frw Bamporiki yahawe n’uyu mushoramari wa ruriya ruganda, hari n’izindi Miliyoni 10 Frw yari yamuhaye muri 2021 kugira ngo amufashe gufunguza umugore we wari wafungiwe ibibazo nubundi by’uru ruganda.

Uko uwari muri Guverinoma yafatanywe igihanga

Ubushinjacyaha bwavuze ko nyuma y’ifungwa ya ruriya ruganda ruzwi nka Norbert Business Group rutunganya ibinyobwa bisembuye, Bamporiki yakomeje kotsa igitutu nyirarwo (Gatera) ngo amuhe ruswa ubundi amufashe gufungurwa.

Bwavuze ko uyu Gatera yiyambaje inzego zishinzwe iperereza ndetse akanabimenyesha Ukuriye RIB abinyujije mu nyandiko amugaragariza akarengane akorerwa n’uyu wari muri Guverinoma kuko yari akomeje kumuhoza ku nkeke ngo amuhe ruswa.

Uyu mushoramari kandi yandikiye Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali abumenyesha ikihishe inyuma y’ifungwa ry’uruganda rwe, ko ari Bamporiki wamutanzeho amakuru.

Yahise yigira inama yo kuzaganira n’uregwa (Bamporiki) ubundi baza gusezerana kuzahurira muri Hoteli imwe yo mu mujyi wa Kigali kugira ngo bavugane n’Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali, baza guhura ku mugoroba wo ku ya 04 Gicurasi 2022, barasangira kugeza ubwo umunsi warangiye bakinjira mu wundi.

Icyo gihe Gatera yari yazanye n’inshuti ye, Bamporiki yamusabye ko amafaranga yazanye yayashyira aho bakirira (Reception) abagana iyo hoteli, ku isaaha ya saa sita n’iminota makumyabiri n’ine (00:24′) zo ku ya 05 Gicurasi 2022, ni bwo bahagurutse batashye ariko Gatera yari yamaze gutanga amakuru kuri RIB, Abagenzacyaha bahita bafata amafaranga amwe yari ari mu modoka ya Bamporiki mu gihe andi yari mu y’Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali, Dr Merard.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ku cyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, Uregwa yatse Miliyoni 10 Frw Gatera kugira ngo afunguze umugore we wari wafunzwe.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko ubwo Bamporiki yabazwa n’Ubugenzacyaha, yiyemereye ko ari we watanze amakuru kuri ruriya ruganda rwafunzwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger