AmakuruAmakuru ashushye

Uburusiya bwateye intambwe isubira inyuma mu biganiro na Ukraine

Abayobozi bakuru b’Uburusiya ejo kuwa mbere batangaje ko nta ntambwe ziboneka ziragerwaho kugeza ubu mu biganiro hagati y’igihugu cyabo na Ukraine.

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’Uburusiya, Dmitry Peskov, yabwiye abanyamakuru ko nubwo badashobora kuvuga ko hari intambwe igaragara iragerwaho, gukomeza ibiganiro amaso ku yandi ari ikintu gikomeye.

Perezida w’igihugu cya Turkiya, Recep Tayyip Erdogan, yemeye kwakira ibiganiro bishya hagati y’Uburusiya na Ukraine mu mujyi wa Istambul. Hari mu kiganiro yagiranye na Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, kuri telefone.

Nta ntambwe zigaragara Uburusiya na Ukraine bagezeho kuva mu biganiro bya mbere byabaye taliki 10 y’ukwezi kwa gatatu mu mujyi wa Antalya, muri Turkiya, kuva Uburusiya bwohereje ingabo zabwo muri Ukraine mu mpera z’ukwezi kwa kabiri.

Izo mpande zombi zagiranye ibindi biganiro kuri videwo.Nyamara zatangaje ko ibyo biganiro bitari byoroshe na gato. (AFP)

Perezida wa Ukraine yavuze gahunda nshya agiye gufatira iki gihugu ayoboye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger