AmakuruUbukungu

Ubukangurambaga bwa “Visit Rwanda” bukomeje kwagura imikorere n’imikoranire n’ibigo bikomeye ku Isi

Ubukangurambaga bwa “Visit Rwanda” bukomeje kuba ikimenyabose mu ruhando mpuzamahanga, kuko kugeza magingo aya bwamaze kwinjira mu mazia akomeye yamamazwa na Virtuoso.

Uko iri zina rikomeza gukwira ku Isi ni na ko amahirwe yo kwagura ubukerarugendo bw’u Rwanda akomeza kwiyongera.

Kuri ubu ubwo bukangurambaga bumaze kubaka izina rikomeye mu ruhando mpuzamahanga bukomeje kunguka abafatanyabikorwa bamenyekanisha amazina akomeye ku Isi mu bijyanye n’amahoteli, ubukerarugendo no kwakira abashyitsi.

Umufatanyabikorwa mushya ni Ikigo Virtuoso gihuza amahoteli agezweho kandi ahenze, za resitora z’akataraboneka ibigo bitanga serivisi zihanitse zo mu bwato no mu ndege, abayobora ba mukerarugendo bazwi ku rwego mpuzamahanga ndetse n’ibindi bigo bikora ubukerarugendo byubatse izina ku Isi yose.

Visit Rwanda yamaze kwemezwa mu rubuga rwihariye rwa Virtuoso rwamamaza ibigo by’ubukerarugendo bigezweho kandi bikomeye bisaga 2,000 bikorera mu bihugu birenga 100.

Nk’uko byatangajwe na Travel Daily News International, Mandi Stefanak uhagarariye Visit Rwanda muri Amerika y’Amajyaruguru yavuze ko gukorana na Virtuoso bifunguye amahirwe mashya yo kwamamaza n’ubucuruzi mu bafatanyabikorwa b’icyo kigo basaga 2,000 ndetse n’abakiliya babo baturutse mu bihugu bisaga 100.

Bivugwa ko amashami ya Virtuoso ku Isi acuruza hagati ya miliyari 20 na 30 z’amadolari y’Amerika buri mwaka, ukaba ari wo murongo ukomeye cyane uhuza ibigo bigezweho n’abakiliya bakomeye mu rwego rw’ubukerarugendo.

Stefanak yagize ati: “Ibigo cyangwa amazina Virtuoso yemera gukorana na yo atoranywa mu buryo budasanzwe, bityo kuba umufatanyabikorwa wayo wizewe ni iby’agaciro gakomeye cyane.”

Yakomeje avuga ko Virtuoso yubakira izina rihambaye ibigo ikorana na byo mu bakiriya ba byo ku rwego mpuzamahanga cyane ko ari n’Ikigo gifite urubuga rw’ubujyanama mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo bigezweho ku Isi.

Ati: “Kuba tubaye bamwe mu bagize iryo huriro, twiteguye guha ubunararibonye bagenzi bacu duhuriyemo n’abakiliya babo binyuze muri serivisi, ubunararibonye n’ibindi birenze ibyo baba biteze kubona.”

Ubukangurambaga bwa Visit Rwanda kuri ubu bugiye kuba intandaro yo kwakira ba mu kerarugendo bo ku rwego ruhanitse, muri iki gihe u Rwanda rukomeje kongera serivisi z’akataraboneka mu rwego rw’amahoteli, ubukerarugendo no kwakira abashyitsi.

Ikidasanzwe ni uko abanyamuryango ba Virtuoso bagira uruhare mu kumenyekanisha bagenzi babo, bivuze ko Visit Rwanda igiye gukomeza kwegera abakiliya b’ibyo bigo biherereye mu bihugu bitandukanye kandi bikaba bikoresha indimi zitandukanye.

Ibyo bigo bitegura ibirori n’ibindi bikorwa byihariye ku kumenyekanisha serivisi zihariye abakiliya babyo basanga mu bice bitandukanye ku Isi, binyuze mu gutegura Icyumweru cy’Ingendo (travel week) ndetse n’Inama mpuzamahanga z’ibyamamare mu rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo.

Kwemerwa kwa Visit Rwanda muri Virtuoso byahise bifungura amarembo y’ubufatanye bwa vuba mu bindi bigo by’ubukerarugendo byo muri Amerika y’Epfo n’iya Ruguru, Ibirwa bya Caribbean, u Burayi, Asia na Pasifika ndetse n’Uburasirazuba bwo Hagati

Zimwe muri serivisi zitezwe kurushaho gukurura ba mukerarugendo harimo kuzamuka Pariki y’Igihugu y’Ibirunga basura Ingagi zo mu misozi, gutembera Pariki y’Akagera hasurwa inyamaswa nini eshanu ndetse no gusura impundu n’inkende mur Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

By’umwihariko, muri Pariki y’Igihugu y’Akagera hatangiye serivisi za “Hot Air Balloon”, aho abasura iyo Pariki baba bashobora kureba ibyiza biyigize bibereye mu mutaka munini mu Kirere.

Ni mu gihe kandi mu bihe bya vuba, mu Kiyaga cya Kivu hazaba hatembera ubwato bw’akataraboneka bwiswe Mantis Kivu Queen uBuranga, buzakora nka hoteli y’inyenyeri eshanu.

Ku rundi ruhande abasura u Rwanda babona amahirwe atangaje yo kwigira ku muco n’amateka by’u Rwanda, gusura ahantu nyaburanga hatandukanye mu Gihugu, kuzenguruka Umurwa Mukuru wa Kigali nk’umujyi wubatse izina ku isuku n’ibindi.

Byitezwe ko abagenerwabikorwa ba mbere Visit Rwanda mu gusura ibyiza bitatse u Rwanda bazaba ari abanyamuryango ba Virtuoso bagomba kubanza kuza kwirebera umwihariko w’u Rwanda bashobora kubyaza umusaruro mu bufatanye bwihariye n’ibigo bitandukanye bikorera mu Gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger