AmakuruUtuntu Nutundi

Ubuhinde: Umugabo yihanishije kwikata urutoki nyuma yo gutora ishyaka adashaka

Umugabo wo mu Buhinde yihanishije kwikata urutoki nyuma yo gusanga yibeshye atora ishyaka atashakaga.

Muri videwo yakwiriye henshi ku mbuga nkoranyambaga, Pawan Kumar avuga ko yibeshye agatora ishyaka riri ku butegetsi ryitwa Bharatiya Janata Party (BJP).

Mu gihe yashakaga gutora ishyaka ryo mu karere k’iwabo, avuga ko yibeshye kubera ibirango byinshi by’amashyaka bigaragara ku mashini batoreraho.

Muri aya matora umaze gutora wese urutoki rwa mukubitarukoko barushyiraho irangi.

Ku munsi w’ejo ku wa kane, uyu mugabo amaze gutorera ahitwa Bulandshahr muri Leta iri mu majyaruguru y’Ubuhinde yitwa Uttar Pradesh yagize agahinda kuko yibeshye.

Muri iyi videwo aragira ati: “Nashakaga gutora ku nzovu ariko ndibeshya ntora ku rurabo”.

Inzovu ni ikimenyetso cy’ishyaka ry’iwabo ryitwa Bahujan Samaj Party (BSP) ryifatanyije n’andi yo muri aka gace ngo rihangane n’ishyaka BJP riri ku butegetsi.

Ibirango by’amashyaka biba bivuze byinshi mu matora yo mu bihugu birimo ibice bifite umubare munini w’abaturage batazi gusoma no kwandika.

Bwana Kumar nyuma yo kubona ko yibeshye ku kirango cy’ishyaka rye agatora iryo adashaka, yahisemo guca urutoki rwe rukurikira igikumwe.

Aya matora yo mu Buhinde azamara ibyumweru bitandatu. Abatora bose hamwe bagera kuri miliyoni 900, aya akaba ari yo matora yitabiriwe n’abantu benshi cyane abayeho ku isi kugeza ubu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger