Amakuru ashushyeIyobokamana

Ubugira gatatu, abari bategereje Rose Muhando mu giterane mu Rwanda amaso yaheze mu kirere

Umuhanzikazi ukomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba “Rose Muhando” yongeye kubeshya abanyarwanda bari bamwiteze mu giterane, yari yatumiwemo ngo avuge ubutumwa bwiza bwururutsa imitima abinyujije mu bihangano bye byo kuramya no guhimbaza Imana.

Rose Muhando ukomoka muri Tanzaniya ni umwe mu bahanzi bakomeye kandi bafite ibihangano bikundwa na benshi mu batuye akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, afite ibihangano binyura benshi ndetse bikaba bishidukirwa kubera imiririmbire n’imibyinire idasanzwe.

Uyu mugore mu minsi yashize yari yatumiwe mu Rwanda mu giterane cyabereye mu mujyi wa Kigali, muri KIE  ahazwi nk’ishami rya kaminuza nkuru y’U Rwanda, ishami ry’uburezi. Iki giterane cyatangiye kuwa 30 kanama 2017 cyagombaga kumara iminsi ine kikaba cyararangiye kuwa 2 kanama, Rose Muhando atahakandagiye.

Umushumba w’Itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda, Bishop Dr. Fidèle Masengo, wari watumiye Rose Muhando muri iki giterane yari yatumiye n’abandi bahanzi batandukanye ndetse ntibamutenguha bo baza kwitabira no kubahiriza gahunda.

Bamwe mu bari batumiwe harimo  Uwiringiyimana Theogene [Theo Bosebabireba], Liliane Kabaganza, Aline Gahongayire na Tonzi ndetse n’amatsinda akomeye hano mu Rwanda  ari yo Alarm Ministries, Gisubizo Ministries na Healing worship team. Itsinda  ry’abaririmbyi b’i Mwanza  ndetse n’umunyabitangaza Rev. Simon waje abaherekeje ari nawe wabwirije ijambo ry’Imana.

Rose Muhando yagombaga kugera mu Rwanda kuwa 29 kanama 2017[umunsi umwe mbere y’uko igiterane gitangira], yakomeje kugenda abwira abari bamutumiye ko yahuye n’uburwayi gusa abizeza ko azaza ndetse anababwira ko kuri uyu wa gatanu araba yahageze, biza kugera ku munsi wa nyuma w’igiterane atahageze.

Itsinda ry’abaririmbyi ryari kuzana n’uyu muhanzikazi ryageze mu Rwanda riri kumwe n’umunyabitangaza wari warumiwe bose bavuye muri Tanzaniya, abantu bategereza kubona Muhando amaso ahera mu kirere.

Abateguye igitaramo batangaza  ko  ibintu byose byari bikenewe babikoze kugira ngo uyu mugore yitabire igiterane  gusa bikaza kurangira atahageze, bavuga ko kugeza ubu impapuro bamwishyuriyeho bazifite gusa akaba ntacyo aratangaza kijyanye no gusubika urugendo rwe mu Rwanda ntababwire impamvu.

Bishop Dr. Fidèle Masengo  wari watumiye Rose Muhando

Rose Muhando ubwambuzi bumaze kumubaho karande…

Iki sicyo giterane cyonyine atumiwemo bikarangira atagikandagiyemo dore ko yaba mu Rwanda ndetse no mu karere amaze kuba ubukombe kubera ubwambuzi.

Muri 2014, Muhando yatumiwe mu gitaramo cyabereye i Nyagatare aho yagombaga gutaramira abari bitabiriye kuva tariki ya 13-16 Ugushyingo 2014 , abari bamutumiye bayobowe na Pasiteri Isaie Baho Uwihirwe byarangiye  batamuciye iryera.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2015 yongeye gutumirwa mu giterane cy’Umunyamerika Jennifer Wilde cyabereye i Muhanga tariki 23-26 Nyakanga 2015, yishyurwa amafaranga yose yari yasabye ariko birangira atahakandagije ikirenge.

Mu minsi yashize nabwo yatumiwe mu giterane mu gihugu cya Kongo Kinshasa  biza kurangira atahageze ndetse n’amafaranga yose yari yayishyuwe. Mu rwego rwo kumutsa abanyarwanda no kubereka ko yahindutse mu minsi yashize yoherereje ubutumwa  bw’amajwi umwe mu bapasiteri yigeze kwambura amafaranga “Pasiteri Isaie Baho Uwihirwe” amusaba imbabazi.

Related image
Rose Muhando watumiwe mu Rwanda mu giterane kikarangira atahakandagiye , mu minsi yashize yashinjijwe gukoresha ibiyobyabwenge

Rose Muhando aherutse koherereza ubutumwa bw’amajwi umwe mu pasiteri yigeze kubeshya amusaba imbabazi

https://www.youtube.com/watch?v=dHTjqZ6ee7U&feature=youtu.be

Twitter
WhatsApp
FbMessenger