AmakuruPolitiki

Ubudage n’Amerika byashyize intambara ya Russia na Ukraine ku rundi rwego

Mu gihe Uburusiya bukomeje kugaba ibitero mu duce dutandukanye twa Ukraine Abaturage b’iki gihugu gisumbirijwe n’urufaya rw’ibisasu karundura biraswa n’imbunda ziremereye afashe iya mbere nabo batabaza amahanga kubunganira mu bikoresho by’intambara.

Mu byo aba baturage basabaga mu gisa n’imyigaragambyo bakoreye mu mihanda itandukanye, harimo Imbunda n’amasasu bifite ubushobozi bwo guhangana n’umwanzi (Russia), imodoka n’indege z’intambara ndetse n’ibifaru cyane cyane ibizwi nka Leopards II bifitweho ububashya n’Ubudage.

Mu Ijambo ryakoreshejwe nka Hashtag bavuga bati:”Free Leopards II” bivuga ko murekure Leopards II, muri make basabaga ko ubu bwoko bw’ibifaru bigezweho byarekurwa bigahabwa igihugu cyabo aricyo Ukraine kugira ngo ibashe kwirwanaho.

Ibifaru byitwa Leopard II Ubudage bwemereye Ukraine

Mu mizi y’intambara Ubudage bwirinze kugira inkunga iyo ariyo yose bwemerera Ukraine kuko busa naho bwirinze kwivanga cyane mu ntambara kuko bwumvaga ko bushobora Kugeza intambaea ku rundi rwego itarageraho Kugeza ubu.

Ikigezweho ubu ni uko Ubudage bwamaze kwemera ko kurekura ubu bwoko bw’ibi bifaru, Chancellor w’Ubudage Olaf Scholz yemeje bidasubirwaho iri ryoherezwa ry’ibi bifaru bizwi nka Leopards II muri Ukraine.

Yagize ati’:”Kuri ubu tuzohereza Leopards II muri Ukraine, dukoze ibi mu gihe kinini cyari gishize turimo tuganira n’abafatanyahikorwa bacu mpuzamahanga kandi byari bikwiye kutihutira gufata uno mwanzuro utotoshye”.

Iki gihugu cy’Ubudage gisanzwe gikora ibi bifaru, ninacyo cyagombaga kwemera ko byoherezwa mu kindi gihugu,bikaba ari bimwe mu byashomishije Ukraine yari imaze igihe kinini ibisaba ikaba yizeye ko bizayifasha gusubiza inyuma ingabo z’Uburusiya zimaze ukwezi kurenga zigaruriye ibindi bice byinshi.
Uku kwemera k’Ubudage kohereza Leopards II muri Ukraine byahise bikurikirwa n’Iby’Amerika ibintu perezida w’Uburusiya Vladmir Putin yari yarahereye kera kose yamagana avuga ko bidakwiriye y’uko ibindi bihugu byatera inkunga Ukraine biyiha intwaro nk’izi zikomeye.

Ukraine yari imaze igihe kinini ibisaba

Amerika nayo yahise itangaza ko igihe kohereza muri Ukraine ibifaru byayo bigezweho bizwi nka “Abraham’s” Amerika yakoze ibi, mu gihe hitezwe ko n’ibindi bihugu bitandukanye birimo Polland byitegura gutanga ubu bufasha.

Intambara imaze umwaka urengaho hagati y’Uburusiya na Ukraine, buragaragara ko ishobora kuzamara imyaka myinshi kurasana bikirimbanyije kuko n’ibi bifaru Ubudage bwemereye Ukaraine byitezwe ko hizayigeraho nyuma y’amezi 6.

Ibi bisa n’ibihishyura ko umuriro w’intambara aribwo bakiwenyegeza kuko perezida Putin nawe ubwe agaragaza ko kuba ibihugu bikomakomeye bikomeje gufasha Ukraine, Ari ikimenyetso cy’uko byifuza ko intambara itagana ku musozi.

Ibi bishobora guha intambara Indi sura

Ni mu gihe ibihugu bigize NATO/OTAN, bikomeje kugaragaza ko bitakomeza kurebera ibikorwa byiswe iby’urugomo Uburusiya bwatangije muri Ukraine buyisanze i wayo.

Amerika nayo yahise yemera gutanga ibifaru bizwi nka Abraham’s
Byitezwe ko bizafasha Ukraine gusubiza inyuma umwanzi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger