AmakuruImikino

Ubudage bwashyize ahagaragara 27 bagomba kwitegura igikombe cy’isi batarimo Mario Gotze

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’Abadage La dia Mannschaft, Joachim Row, yamaze gushyira ahagaragara amazina y’abakinnyi 27 agomba kuvanamo 23 azifashisha mu gikombe cy’isi giteganyijwe kubera mu Burusiya mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Aba bakinnyi biganjemo abatwaye igikombe cy’isi gihuza ibihugu byatwaye ibikombe ku migabane yabyo(Confederations Cup), aho harimo 13 bari kumwe n’ikipe y’Ubudage yatwaye iki gikombe, nyuma yo gutsinda Chile 1-0 ku mukino wa nyuma.

Iyi kipe yahamagawe kandi, ntirimo bamwe mu nkingi za mwamba bari kumwe n’iyi kipe mu mikino y’igikombe cy’isi cyo muri 2014, aha umuntu akaba yavuga nka Mario Gotze watsinze igitego cyahesheje Ubudage igikombe cy’isi, na Andre Schule watanze umupira wavuyemo iki gitego bakina na Argentina.

Dore 23 umutoza Row yahamagaye.

Abazamu: Manuel Neuer (Bayern), Marc-André ter Stegen (Barcelona), Bernd Leno (Bayer Leverkusen), Kevin Trapp (PSG).

Ba myugariro: Jerome Boateng (Bayern), Mats Hummels (Bayern), Niklas Sule (Bayern), Joshua Kimmich (Bayern), Antonio Rudiger (Chelsea), Jonas Hector (Koln), Marvin Plattenhardt (Hertha BSC), Jonathan Tah (Bayer Leverkusen), Matthias Ginter (Borussia Monchengladbach)

Abakina hagati: Julian Brandt (Bayer Leverkusen), Julian Draxler (PSG), Leon Goretzka (Schalke), Ilkay Gundogan (Manchester City), Sami Khedira (Juventus), Toni Kroos (Real Madrid), Mesut Ozil (Arsenal), Marco Reus (Borussia Dortmund), Sebastian Rudy (Bayern), Leroy Sane (Manchester City)

Abataha izamu: Thomas Muller (Bayern), Timo Werner (RB Leipzig), Mario Gomez (Stuttgart)

U Budage ni bwo bufite igikombe giheruka cyo muri Brasil, nyuma yo kugitwara batsinze Argentina 1-0, igitego cyatsinzwe na Mario Gotze ku munota wa 116.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger