AmakuruPolitiki

Ububiligi bwahaye u Rwanda impano y’udupfukamunwa dusanga Miliyoni(Amafoto)

Leta y’u Rwanda ku wa Gatandatu taliki ya 6 Kanama, yakiriye impano y’u Bubiligi y’udupfukamunwa dusaga miliyoni.

Utwo dupfukamunwa twazanywe n’indege y’Igisirikare cy’u Bubiligi yaguye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, bikaba biteganyijwe ko tuzakoreshwa n’abaganga n’abandi bakora mu nzego z’ubuzima.

U Bubiligi ni kimwe mu bihugu bisanzwe bifitanye ubufatanye mu rwego rw’ubuvuzi aho bwanagize uruhare rukomeye mu kunganira u Rwanda mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Nko mu ijoro ryo ku wa 4 Ukwakira 2021, u Rwanda rwakiriye doze zisaga 196,000 z’inkingo za COVID-19 zo mu bwoko bw’AstraZeneca rwohererejwe na Guverinoma y’u Bubiligi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger