AmakuruPolitiki

U Rwanda ,Uganda na M23 biravugwa mu mugambi wo gufata Umujyi wa Goma mu minsi mike

Ubucukumbuzi bwakozwe n’Ikinyamakuru Les Coulisses.info. buvuga ko M23 ikomeje guhabwa ubufasha n’u Rwanda rufatanyije na Uganda ndetse bunahishura ko mu minsi 10 ishize M23 iyimaze mu myiteguro yitegura kongera gufata umujyi wa Goma kugirango ibone uko itangira ibiganiro na Repubulika iharanira Demokarasi ya Comgo.

Umucukumbuzi Nicaise Kibel Bel’Oka avuga ko inteko ya M23 irenze kure gufata umujyi wa Bunagana ndetse anemeza ko M23 ifite umugambi wo gufata umujyi wa Goma , bizatuma isaba Leta ya Kinshasa ibiganiro bigamije amahoro. Ati :” Intego za M23 zirenze gufata Bunagana, mu minsi 10 ishize bari mu myiteguro ikomeye yo gufata umujyi wa Goma kugirango babone impamvu ifatika ibageza ku biganiro na Leta ya Kinshasa”

Niciase Kibel akomeza ashimangira ko M23 ifite abayifasha bakomeye aho yongeye gutunga u Rwanda na Uganda agatoki avuga ko aribo bari inyuma y’imigambi yose M23 irimo : Ati :” M23 yakora buri kimwe mu gihe igifashwa n’Ingabo z’u Rwanda na Uganda”

Akomoza ku kuba FARDC idashobora guhangana n’umutwe wa M23 , aho avuga ko uyu mutwe kuva mu mwaka 2017 wari urimo wiyubaka inashakisha abasirikare hirya no hino ,ati :”Muri 2013 ubwo abarwanyi ba M23 birukanwaga, bahungiye muri Uganda. Ibigo byayo bya Gisirikare byarasenywe. Abarwanyi begera kuri 250 bahungiye ku butaka bwa Uganda.

Makenga yagarutse ku butaka bwa RD Congo mu mwaka 2017, aho yagarukanye na Col Mboneza, Col Kanyamibwa . Bagarukanye n’abarwanyi 250 bagashinga ibirindiro mu gace ka Sarambwe , i Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amjayaruguru”

Nyuma ngo aba barwanyi bari bake bakomeje gukora ubukangurambga bigwizaho abarwanyi baendaga baturuka muri Uganda n’u Rwanda no mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyarurguru by’umwihariko mu Banyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Nyuma ngo M23 yakomeje kwakira abandi barwanyi, aho yakiriye 300 bavuye mu mutwe wa Mai Mai Nyatura bayobowe na Col Kazungu.

Bivugwa ko mu gihe hatagira igikorwa, M23 ishobora gufata umujyi wa Goma kandi ngo kizzba ari ikimeyetso gikomeye kizatuma ubutegetsi bwa Tshisekedi bwicara hasi bukaganira na M23.

Bivugwa ko mu rugendo rwo gufata umujyi wa Goma, M 23 izahera ku kigo cya Gisirikare cya Rumangabo cyahoze kirinzwe n’abarwanyi ba FDLR bamaze iminsi mu bufatanye na FARDC kuri ubu bakaba barakuyemo akabo karenge bashinjua izi ngabo za Leta ya Kinshasa bari mu biufatanye kubicisha inzara.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger