AmakuruPolitiki

U Rwanda rwohereje abandi bapolisi muri Sudani

Polisi y’u Rwanda yasimbuje itsinda ry’abapolisi RWAFPU I-7 mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Gicurasi 2023.

Ni ku nshuro ya 8 hoherezwa umutwe w’abapolisi kuva mu mwaka wa 2015, ubwo abapolisi b’u Rwanda boherezwaga bwa mbere mu butumwa bwa Loni mu Ntara ya Upper Nile mu gace ka Malakal muri Sudani y’ Amajyepfo.

Itsinda RWAFPU I-8 riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Mudathir Twebaze, ryahagurutse i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ryerekeza muri Sudani y’Epfo aho ryasimbuye itsinda RWAFPU I-7 ryagarutse mu gihugu ku mugoroba nyuma yo gusohoza inshingano zaryo mu gihe cy’umwaka.

Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, yabahaye ikaze ubwo bageraga ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba, nyuma yo kwifuriza akazi keza bagenzi babo babasimbuye ubwo bahagurukaga.

Itsinda ry’abapolisi RWAFPU rifite inshingano zo kurinda abaturage b’abasivili bo mu nkambi, kurinda ibikorwaremezo, guherekeza abakozi n’ibikoresho by’umuryango w’Abibumbye n’izindi nshingano zitandukanye.

SSP Ernest Mugema waje ayoboye itsinda RWAFPU I-7, yavuze ko mu gihe cy’umwaka bamaze mu butumwa, uretse gucunga umutekano, bakoze n’ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo umuganda, gutera ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, gutanga ibikoresho by’ishuri ku bana b’abanyeshuri bo mu nkambi batishoboye, guha inkweto z’imvura abarimu babo n’urubyiruko rw’abakorerabushake rwifashishwa mu gucunga umutekano wo mu nkambi no gutanga amahugurwa ajyanye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana.

Abapolisi b’ U Rwanda bavuye mu butumwa bw’ Amahoro 

Abapolisi b’ u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger