Amakuru ashushyePolitiki

U Rwanda rwigaramye ibyo kwakira abimukira bo muri Israel mu ibanga

Leta y’u Rwanda yahakanye yivuye inyuma amakuru yavugaga ko hari abimukira b’abanyafurika yakiriye mu gihugu mu buryo bw’ibanga bavanywe muri Israel mu gihe cy’imyaka ine ishize

Intandaro y’uku kwamagana aya makuru ni inkuru zakwirakwije mu binyamakuru byo muri Israel kuri uyu wa Gatanu aho byavugaga ko Leta y’u Rwanda yanze kuganira ku kibazo cy’abimukira.

Ibi bije nyuma yuko Africa.com ivuga ko Ishami ry’Umurango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR ryatangaje ko kuva muri 2013 kugeza 2017, Israel yohereje mu Rwanda abimukira ibihumbi bine mu buryo bw’ibanga

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko bidashoboka ko abantu nk’abo binjira mu gihugu ntawe ubabonye. Ibi akaba yabinyujije kuri twitter ye.

Yagize ati “UNHCR ibyo yabivugiye hehe, ryari? Ni nde wakwiyumvisha ko ibihumbi bingana gutyo by’abimukira byaje mu Rwanda ntihagire ubibona? Aya makuru si yo”

Iki kibazo cy’abimukira gikomeje kuryozwa Leta y’u Rwanda cyatangiye mu mpera z’umwaka ushize wa 2017, aho bitangiye gukomera mu kwezi kwa Mutarama 2018, ndetse bitangira kuvugwa mu bitangazamakuru by’umwihariko ibyandikirwa muri Israel byikoma u Rwanda ko rushobora kuba rufite umugambi wo kwakira abimukira mu buryo bw’ibanga.

Ku rundi ruhande Leta y’u Rwanda yo yatangaje ko imiryango ifunguye ku munyafurika wese wifuza aho kuba bwaba mu buryo bw’igihe gito cyangwa uwaba ashaka gutura mu Rwanda iteka ryose.

Guverinoma y’u Rwanda iheruka gufata umwanzuro wo kwakira abimukira bagera ku bihumbi 30 nk’igice kimwe cy’ibihumbi biri muri Libya, igihugu bari guhurirayo n’akaga ko gucuruzwa nk’abacakara.

Ikibazo cy’abimukira bari muri Israel biganjemo abo muri Eritrea na Sudani, cyagiye kivugwa kenshi ko Israel iri kubahatira kujyanwa mu Rwanda na Uganda, utabyemeye agafungwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger