AmakuruPolitiki

U Rwanda rwasabiwe kuzakira inama y’Isi y’urubyiruko yo kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima

Abitabiriye inama ya 7 y’ihuriro ry’Afurika ryita ku buryo umuntu yabana n’urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko mu byanya bikomye (AFRIMAB), baturutse mu bihugu 34 birimo n’u Rwanda bifuza ko rwazakira Inama y’urubyiruko ku rwego rw’Isi yo kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima.

Ngo ibi babisaba bashingira ku buryo bw’ikoranabuhanga rukoresha bufasha mu gukusanya no kubika amakuru ku rusobe rw’ibinyabuzima basangirijwe muri iyi nama yamaze iminsi 5 ibera mu Rwanda mu karere ka Musanze.

Kuba hari ubu buryo, abitabiriye iyi nama bavuga ko badakwiye kwihererana ubu bunararibonye bonyine,ahubwo ko bukwiye kurenga imipaka z’umugabane w’Afurika,bugasangizwa n’Isi yose muri rusange.

Ubwo buryo bw’ikoranabuhanga, ni system iboneka kuri murandasi.

Umwarimu muri kaminiza y’U Rwanda akaba ahagarariye n’itsinda ry’abashakashatsi rishinzwe gukusanya amakuru ku rusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda Mapendo MINDJE aganira na Teradignews yavuze ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga kuva bwatangira bworoheje cyane uburyo bwo gukusanya amakuru menshi kandi y’ahantu henshi y’urusobe rw’ibinyabuzima mu gihe gito.

Ati:” Mu gihe cy’imyaka itatu ishize ubu buryo bw’ikoranabuhanga bumaze butangiye gukoreshwa hamaze gukusanywa amakuru y’ibinyabuzima ahantu hagera ku bihumbi 135, kandi dukomeje gukusanya amakuru muri ubu buryo kugira ngo akoreshwe icyo yifuzwaho mu Rwanda, ni uburyo bwatumye amakuru y’ibinyabuzima bitandukanye akusanywa neza kandi bikanatwara igihe gito cyo kuyabona”.

Akomeza avuga ko iyi system nshya yo kuri murandasi, izorohera buri wese aho yaba ari ku Isi, kumenya uburyo dukora mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibyanya bikomye nk’umwihariko w’ibyo twagezeho mu kubungabunga ubuzima gatozi bwabyo.

Impuguke mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije zaturutse mu bihugu bigera kuri 34 zagaragaje ko zishimiye ibyo u Rwanda rwagezeho mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima,bifuza ko rwazakira n’inteko yiy’inama rusange y’urubyiruko ku rwego rw’Isi kugira nabo bamenye ibi byiza.

Marlene Chikuni wo muri Malawi yagize ati” Muri iyi nama namenyeyemo byinshi byiza ku Rwanda ku buryo numvise nshaka kuzagaruka bitewe n’uko nishimiye ikoranabuhanga ryarwo mu gukora ibintu byinshi ariko by’umwihariko mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibyanya bikomye”.

“Abantu benshi baza gusura u Rwanda baba bakurikiye ubwiza nyaburanga harimo n’ingagi, ni umusaruro w’imbaraga nyinshi igihugu cyashyize mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, ibi bintu ni ingenzi ku mibereho y’ubuzima bwiza bw’umuntu kuko iyo ibidukikije bibayeho neza nanone bigira ingaruka nziza kuri wa muntu kuko ahumeka umwuka mwiza,mbese akagira imibereho myiza”.

“Ikindi nasanze mu Rwanda ni isuku hose nayo ni intamwe mu kubungabunga ibidukikije kuko nasanze rwose iki gihugu kitwararika mu kwangiza ibidukikije kimwe no kwirinda guta imyanda ahabonetse hose, abantu baho ni nshuti nziza ku buryo byagutera amatsiko yo kuzahagaruka vuba,icyifuzo cyiza ni uko u Rwanda rwakomeza kwakira inama nk’izi rugasangiza n’abandi ibyo rwagezeho, isi yose ikungukira byinshi muri iyi system nziza rukoresha mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibyanya bikomye”.

Anass Aboubakar watrutse mu gihugu cya Tchad yashimiye u Rwanda ashimangira ko ibyo rwagezeho mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibyanya bikomye bidakwiye kuguma muri Afuruka gusa ahubwo ko bikwiye gusangizwa Isi yose kuko ari by’agaciro gakomeye.

Ati:” Mbere na mbere ndashimira u Rwanda, rwageze kuri byinshi muri ubu buryo bwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibyanya bikomye, system y’ikorana buhanga rukoresha, nayungukiyeho byinshi mbese navuga ko ntahanye impamba ikomeye muri Tchad, byaba ari byiza kurushaho u Rwanda rwakiriye n’Inama yo ku rwego rw’isi ubu bunararibonye bukarenga imipaka y’umugabane wacu”.

“Nakunze imiterere y’iki gihugu, ubwiza nyaburanga bwacyo kandi gifite Isuku ari nayo pfundo rirambye ryo kubungabunga ibidukikije”.

Dominique Mvunabandi, umuyobozi w’ishami ry’ubumenyi, ikoranabuhanga no guhunda udushya muri komisiyo y’igihugu ikorana n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi, umuco n’itumanaho (UNESCO) avuga ko iri koranabuhanga rifasha inzego zifata ibyemezo mu kuzahura urusobe rw’ibinyabuzima.

Yagize ati: “Iyo ubu bushakashatsi tuvuge bukozwe nko mu byanya bikomye bukagaragaza ubwoko bw’inyamaswa buhari, hakamenyekana ibiri gukendera ibyo ari byo , hakamenyekana ibikenewe kubungwabungwa mu buryo budasanzwe ni ibihe, bigakusanyirizwa hamwe, bishyikirizwa abo mu nzego zibishinzwe kandi bafata ibyemezo babigenderaho bashaka ibisubizo muri iyi gahunda yo gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima”

Imibare igaragazwa n’ubu buryo iboneka ku rubuga rwa kaminuza y’U Rwanda, yerekana ko mu Rwanda inyoni ziza imbere mu kwitabwaho, zigakurikirwa n’inyamabere zirimo ingangi. Gusa inerekana ko hari ibindi binyabuzima bigenda bikendera birimo ubwoko butandukanye bw’ibikeri n’ibindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger