AmakuruPolitiki

U Rwanda rwagaragaje umuzi w’ibibazo biri muri DRC runagaragaza impungenge zikomeye kuri uwo muzi

Leta y’u Rwanda yakunze kumenyesha kenshi Umuryango Mpuzamahanga ko bizagorana ko Akarere k’Ibiyaga Bigari kagira amahoro mu gihe amashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahindutse ijuru rito ry’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’izindi nyeshyamba ziyishamikiyeho.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr. Biruta Vincent, yagaragaje uburyo umutwe w’Iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari wo uza imbere mu guhungabanya umutekano w’AbanyeCongo n’Akarere k’Ibiyaga Bigari muri rusange, ukaba n’umuzi w’ibibazo by’umutekano hafi ya byose RDC yikoreye kuri ubu.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Umunyamakuru wa RFI Sébastien Németh, Dr. Biruta yongeye gushimangira ko u Rwanda rudashobora kugira icyo ruvuga kuri raporo y’impuguke za Loni iherutse guhwihwiswa mu bitangazamakuru itarajya ahagaragara, ariko atanga umucyo wagutse ku kibazo cy’ingutu RDC ifite gihabanye n’ibyo abayobozi batangaza.

Abajijwe ku bijyanye n’ubufatanye bw’ingabo za RDC (FARDC) n’inyeshyamba zirimo na FDLR nk’uko byakomojweho muri iyo raporo, Dr. Biruta yagize ati: “Kuva kera ntiduhwema kwamagana ubufatanye bwa FARDC na FDLR kandi hari ibihamya izo mpuguke ndetse n’ingabo za Loni (MONUSCO) zimaze imyaka 20 ku kibuga zitabona; ni ikibazo mbese, ni raporo ishobora kuba ibogamye igamije kugereka ibyaha ku Rwanda.”

Yakomeje ashimangira ko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko FARDC ifatanya na FDLR, asaba Umuryango Mpuzamahanga na Guverinoma ya RDC gukemura ikibazo cy’uwo mutwe n’izindi nyeshyamba zihungabanya umutekano w’Akarere.

Yagize ati: “Iyo mitwe yose ifite ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ikaba igira uruhare mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gukomeza cyangwa kurangiza umugambi wa Jenoside itabashije gusoza nk’uko ibivuga, ni zo mpungenge zikomeye dufite. Mu gihe icyo kibazo kitarakemurwa, mu gihe Umuryango Mpuzamahanga na Guverinoma ya Congo bitarahagurukira icyo kibazo, mu by’ukuri umubano w’u Rwanda na RDC uzakomeza kubamo agatotsi.”

Minisitiri Dr Biruta avuga ko igihe izaba yasohotse byemewe, izaba igaragaza amakuru ashingiye ku bihamya bifatika aho kugendera ku marangamutima n’inyungu za bamwe bifuza guhoza u Rwanda mu majwi ko ari rwo rwagabye ibitero kuri RDC.

Ingabo za FARDC ziyunze na n’abarwanyi ba FDLR nubwo aari bo bafatwa nk’umuzi ukomeye w’mutekano muke mu Karere
Yavuze ko niba izo mpuguke za Loni zarabashije kubona abasirikare b’u Rwanda, yizeye ko zabonye zikanavuga kuri FDLR n’ubufatanye bwayo na FARDC, no ku bisasu byatewe ku butaka bw’u Rwanda inshuro eshatu, ku ya 19 Werurwe, 23 Gicurasi no ku ya 10 Kamena uyu mwaka.

Yavuze ko bizaba ari ikibazo gikomeye kandi, igihe icyagaragaye ari ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa RDC gusa, mu gihe amagambo y’urwango n’ubwicanyi bakorewe Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi byirengagijwe, kandi byarabaye nyuma y’imbwirwaruhame z’urwango zatanzwe n’abayobozi bakuru ba Guverinoma ya RDC, abagize Sosiyete Sivile ndetse n’abandi banyacyubahiro.

M23 yavutse nk’ingaruka z’ingengabitekerezo ya Jenoside yatwawe na FDLR

Minisiiri Dr. Biruta yanakomoje ku buryo RDC ifite ibibazo bitandukanye no kuba mu Burasirazuba bwayo haradutse umutwe wa M23 waje wiyongera ku yindi mitwe ikabakaba 130 ibarizwa muri ako gace.

Yavuze ko niba impuguke za Loni zarakoze akazi kazo neza zikwiye kuba zararebye impande zose zitabogamiye ku ruhande rumwe, cyane ko ibibazo bya RDC bidashingiye ku nyeshyamba za M23 zavutse zivuga ko ziharanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.

Ati: “Ntekereza ko impuguke zabashije nanone gukora iperereza kuri FDLR yabaye imbarutso y’ibibazo byose mubona, M23 ntekereza ko atari yo ntandaro y’ibibazo ahubwo ni ingaruka z’ibibazo bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside yajyanywe na FDLR zagabye ibitero ku baturage ba Congo zibanda ku miryango imwe n’imwe, ibyo byatumye haboneka imitwe ikurikiranye yashinzwe n’abo muri iyo miryango kugira ngo yirwaneho kuri FDLR.”

Yavuze ko mu gihe mu Burasirazuba bwa RDC habarurwa imitwe y’inyeshyamba isaga 130 ariko impuguke za Loni zikibanda ku mutwe umwe gusa, bigaragaza ko bashyira imbaraga z’umurengera mu gushaka guhuza u Rwanda n’ibirimo kubera muri RDC, bakibwira ko batahuye ikintu gikomeye.

Yavuze ko ikintu gikomeye bakabaye batahura ari uguhuza FDLR n’ingengabitekerezo ya Jenoside ishyize imbere muri RDC, nk’ikibazo gikomeye cy’ingutu gusubiza Isi mu mateka y’icuraburindi. Ati: “Ni nk’umuganga wajya kuvura ibimenyetso adatekereje ku mpamvu itera indwara…”

Yashimangiye kandi ko u Rwanda ruzagira icyo ruvuga kuri iyo raporo yasohotse imburagihe ari uko rumaze kuyihabwa, kuko kuba yasohtse mu buryo budafututse bisobanuye ko n’mugambi wabyo atari mwiza ku Rwanda no ku rugendo rwo gushaka igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano muke muri RDC no mu Karere kose.

Imvaho Nshya

Twitter
WhatsApp
FbMessenger