Amakuru ashushye

U Rwanda ku rutonde rw’ibihugu 10 byatanga umusaruro ku bashoramari

Rand Merchant Bank (RMB)  yo muri Afurika y’Epfo nyuma gukora ubushakashatsi yagaragaje ibihugu 10 by’Afurika byatanga umusaruro ku bashoramari bashaka kunguka byihuse, muri ibi bihugu hagaragaramo n’u Rwanda.

Nk’uko Venturesafrica.com ibitangaza, Iyi banki ya RMB  yagaragaje ibihugu 10 abashoramari bahanga amaso mu mwaka wa 2018, itanga inama kuri ibyo bihugu ku bijyanye n’ubukungu, zatuma bikomeza kuza ku isonga no kwizerwa n’abashaka kubyaza umusaruro amahirwe arimo yatuma benshi mu bagituye babona akazi.

Nema Ramkhelawan-Bhana , umuhanga mu by’ubukungu ukorera iyi banki ya RMB yatangaje ko Guverinoma za Afurika zikwiriye gufunguka amaso, zikamenya ko gukora ibintu mu buryo butandukanye[diversification] ari imwe mu ntwaro zatuma ubukungu bwabyo bwiyongera. Yongera gushishikariza izi guverinoma guha amahirwe abikorera  kuko hari umumaro munini bafite mu izamuka ry’ubukungu.

Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasizuba biri ku rutonde

Hatitawe ku bibazo by’umutekano bishobora kubangamira ibibazo by’ubushoramari, igihugu cya Ethiopia kiza ku mwanya wa kane ugereranije n’ubushakashatsi bwabanje kiri imbere . Iyaba kugira umutekano n’iterambere byaragiye bibaho mu gihe kimwe, ubu ubukungu bw’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba byakabaye biri mu myanya y’imbere.

Kubera kugira ubukungu buhagaze neza kwa Ethiopia, Kenya yatakaje umwanya w’imbere ijya kuwa gatandatu, n’ubwo Kenya iri mu bihugu bifite ubukungu bwifashe neza ku mugabane wose wa Afurika ni kimwe mu bihugu birangwamo ibibazo bitandukanye birimo; ruswa, ibibazo by’amoko, umutekano muke ndetse no kugira amadeni menshi.

Na none Tanzania ni gihugu gishamaje ku bashoramari ndetse kuri raporo y’uyu mwaka cyaje ku mwanya wa 7, iki gihugu kiri kurya isataburenge icya Kenya ndetse ntago cyatunguranye kubera uburyo kiri kwiyubaka.

Ikindi ni u Rwanda, iki gihugu cyaje ku mwanya wa 8 kubera umuvuko mu iterambere urangwamo ndetse n’uko kiri kwigaragaza muri iyi minsi.

Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba biza kuri uru rutonde

Mu ma raporo yabanje Ghana yari ku mwanya wa kane, yasubiye inyuma ho gato ijya ku mwanya wa 5. Hashingiwe kuri raporo yatanzwe n’ikigo mpuzamahanga cya IMF, abantu bakora imirimo itandukanye  bagenda bahura n’ibibazo bitandukanye bituma batakaza icyizere.

Côte d’Ivoire nayo yasubiye inyuma iva ku mwanya wa munani ijya ku wa cumi, iki gihugu cyamaze imyaka mu bibazo bijyanye na Politiki, ni cyo kigemurira ibihugu bitandukanye ku Isi igihingwa cya cocoa. Kuri ubu kirimo kongera kwisuganya no gushaka uburyo cyakubaka ubushobozi mu bijyanye n’ubukungu n’iterambere.

Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyaruguru biri mu myanya y’imbere

Kuri yi nshuro Egypt yakuye Afurika y’Epfo ku mwanya wa mbere, ndetse ubu kikaba aricyo gihugu kiyoboye ibindi mu bitanga icyizere ku bashoramari mu mwaka wa 2018.

Morocco nayo iri mu bihugu bitanga icyizere ku bashoramari ndetse iza ku mwanya wa gatatu , iki gihugu ni kimwe mu bitanga icyizere ndetse kigaragaza ibintu bitandukanye birimo kuzamuka k’ubukungu mu buryo bwihariye, kuba iri mu cyerekezo cyiza cyakorohera abashoramari, ibikorwa remezo, amategeko yihariye ajyanye n’ubukungu ndetse no kudahindagurika mu bijyanye na politiki.

Tunisia nayo iri ku mwanya wa cyenda yasimbuyeho  igihugu cya Algeria.

Turangiza, Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa kabiri, iki gihugu muri raporo zabanje cyari gikunze kuza ku mwanya wa mbere. Hirengagijwe ibibazo bimwe iki gihugu gifite ndetse n’andi makuru akivugwaho atari meza, iki gihugu kikomeje kuza myanya y’imbere.

Aha hasi reba ibihugu 10 abashoramari bahanga amaso mu mwaka wa 2018:

  1. Egypt
  2. South Africa
  3. Morocco
  4. Ethiopia
  5. Ghana
  6. Kenya
  7. Tanzania
  8. Rwanda
  9. Tunisia
  10. Cote d’Ivoire

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger