Imikino

U Bufaransa: Wa musifuzi wakubise umukinnyi akanamuha ikarita itukura yafatiwe ibyemezo bikarishye

Tony Chapron, Umusifuzi mpuzamahanga  usifura muri shampiyona y’Ubufaransa, League 1,  yamaze guhagarikwa amezi atandatu adasifura kubera umugeri yakubise umukinnyi ndetse agahita anamuha ikarita y’umutuku mu mukino yari yasifuye.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa,  ryemeje ko Tony Chapron ahagarikwa amezi atandatu adasifura, aya mezi atandatu akubiyemo atatu adasifura ndetse n’andi atatu atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru. icyo azira nta kindi nuko Tony Chapron w’imyaka 45 unamaze isaga 20 akora uyu murimo nk’uwabigize umwuga, yakoze agashya akubita myugariro Diego Carlos wa Nantes umugeri arangije amuha ikarita itukura amusohora mu kibuga.

Ubwo bari ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa, ahagana saa 19:25 kugeza  21: 15, Tony Chapron  ntiyigeze agira icyo yongeraho cyangwa ngo abe yajurira iki cyemezo. Uyu musifuzi akaba yari ari kumwe n’umunyamategeko we Maître Samuel Chevret.

Aya makosa Tony Chapron yazize, yayakoze ku isegonda rya nyuma mu mukino warangiye Nantes yakiniraga imbere y’abafana bayo itsinzwe na Paris Saint-Germain 1-0 cya Angel Di Maria ku munota wa 12 kuya 14 Mutarama 2018.

Carlos ukomoka muri Brazi ubaye intandaro yo guhanwa kuyu musifuzi yari yahawe ikarita ya mbere y’umuhondo ku munota wa 30. Umukino ugeze mu minota ya nyuma PSG yazamukanye umupira wihuta cyane ishaka igitego cya kabiri, uyu mukinnyi yiruka ashaka gukiza izamu rye agwa ku musifuzi mu buryo bw’impanuka. Umusifuzi yahise amukubita umugeri nyuma anamuha ikarita ya kabiri y’umuhondo ikurikirwa n’iyumutuku.

Nyuma y’umukino, Umuyobozi wa Nantes, Waldemar Kita, yavuze ko ibyo umusifuzi yakoze ari amahano anasaba ko yafatirwa ibihano bikomeye birimo guhagarikwa mu gihe cy’amezi atandatu adasifura none icyifuzo cye cyubahirijwe .

 

Gutsinda uwo mukino icyo gihe  byafashije PSG iri ku mwanya wa mbere kugira amanota 53 irusha AS Monaco ya kabiri amanota 11 mu gihe shampiyona yari igeze ku munsi wayo wa 20.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger