Imyidagaduro

U Bufaransa: Umuhanzi w’ Umunyarwanda Gaël yatwaye igihembo gikomeye

Gaël Faye , umuhanzi uba mu Bufaransa ufite inkomoko mu Rwanda yabonye igihembo mu cyiciro cy’umuhanzi watunguranye mu mwaka wa 2018 mu bihembo byitwa Victoires de la musique.

Muri iki cyiciro yari ahanganye n’abandi bahanzi bakomeye barimo uwitwa Eddy de Pretto ndetse na Fishbach.

Uretse kwegukana igihembo kandi uyu muhanzi yari yanaririmbye muri ibi birori ngarukamwaka byabaga ku nshuro yabyo ya 33 bihuza abahanzi bo mu byiciro  bitandukanye.

Ibirori byo gutanga ibihembo byabaye kuri uyu wa gatanu mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’Ubufaransa.

Ibi bihembo  byitwa Victoires de la musique bitangwa buri mwaka, byatangiye gutangwa mu 1985. Haba hagamijwe gutera imbaraga abakora umuziki ndetse binaterwa inkunga na Minisiteri y’umuco mu Bufaransa.

Uyu yamenyakanye mu ndirimbo zakunzwe cyane ku mugabane w’I Burayi zirimo iyitwa Je pars, Ma femme, Petit Pays, Pili Pili n’izindi.

Ibi bihembo bigeranywa n’ibindi bikomeye I Burayi no muri Amerika ndetse n’ibyo biruta ibindi mu bitangirwa mu Bufaransa. Bigeranywa na BET cyangwa ibya Grammy bitangirwa muri Amerika.

Gaël Faye  w’imyaka 36 avuka ku mubyeyi w’Umunyarwanda ndetse n’Uwumufaransa, yavukiye mu Rwanda akurira mu gihugu cy’Uburundi , afite imyaka 13 y’amavuko nibwo yagiye mu bufaransa.

Uyu afite ubwenegihugu bw’u Rwanda

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger