AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Tuyisenge Jacques yerekanwe nk’umukinnyi mushya wa Petro Atletico

Rutahizamu w’Umunyarwanda, Tuyisenge Jacques wakiniraga Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya, yamaze kwerekanwa nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Petro Atletico y’i Luanda mu gihugu cya Angola.

Petro Atletico yahaye ikaze uyu musore ukomoka i Rubavu ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Instagram.

Iyi kipe mu magabo y’ikinya-Portugal yagize iti” Bemvido Tuyisenge” mu kinyarwanda bisobanuye” Kaze neza Tuyisenge”.

Tuyisenge wari umaze imyaka ine akinira Gor Mahia, yerekeje muri Petro Atletico nyuma yo kumugura akayabo k’ibihumbi 350 by’amadorali y’Amerika bimugira umukinnyi wa mbere uhenze mu mateka y’u Rwanda.

Byitezwe ko Tuyisenge azajya ahabwa umushara wa 7,000$ (Hafi miliyoni 16 z’Amanyarwanda) ku kwezi, ndetse ikipe ikajya imumenyera ibyangombwa nkenerwa birimo inzu yo kubamo n’imodoka yo kugendamo.

Tuyisenge kandi agomba guhabwa 20% by’amafaranga yaguzwe, hanyuma Gor Mahia ikagabana n’Umu-agent we asigaye.

Mu myaka itatu uyu musore yari amaze akinira Gor Mahia, yashoboye kuyitsindira ibitego birenga 50 mu marushanwa atandukanye, kandi buri igihe ni we wabaga ayoboye ba rutahizamu batsindiye iyi kipe ibitego byinshi.

Petro Atletico yegukanye uyu musore, mu gihe andi makipe yo mu karere akomeye arimo Young Africans, Simba SC na AS Vita Club yamwifuzaga.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger