AmakuruAmakuru ashushye

Tshisekedi yahaye ingabo za Uganda uburenganzira bwo kujya guhiga ADF muri RDC

Ingabo za Uganda zahawe uburenganzira bwo kwinjira ku butaka bwa Congo Kinshasa mu rwego rwo guhigayo abarwanyi b’umutwe wa ADF bafite ibirindiro mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Uburenganzira bwemerera ingabo za Uganda kwinjira mu mashyamba ya Congo bwatanzwe na Perezida w’icyo gihugu, Félix Antoine Tshisekedi, nyuma yo kubisabwa na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.

RFI dukesha iyi nkuru yatangaje ko ku mugoroba wo ku wa Gatanu w’iki cyumweru ari bwo Tshisekedi yemereye ingabo za Uganda kwinjira ku butaka bw’igihugu cye.

Amakuru iyi Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa yahawe n’umwe mu bakozi ba Loni, ni uko Umuryango w’Abibumbye wabanje kumenyeshwa ubushake bwa Perezida Tshisekedi bwo kwemerera ingabo za Uganda kujya guhiga ADF mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Intego nyamukuru ni ukurwanya uriya mutwe umaze imyaka ugaba ibitero byaguyemo ibihumbi by’abasivile b’abanye-Congo ndetse n’abasirikare b’iki gihugu.

ADF kandi ishinjwa kugira uruhare mu bitero by’iterabwoba bimaze iminsi bigabwa ku butaka bwa Uganda.

Ibi birimo bibiri byagabwe i Kampala ku wa 16 Ugushyingo bigwamo abantu batandatu na ho abarenga 30 barakomereka, ari na byo byatumye Museveni arushaho kotsa igitutu mugenzi we wa Congo Kinshasa.

Perezida wa Uganda nyuma y’ibi bitero yasabye abarwanyi ba ADF kwitanga, cyangwa ingabo z’igihugu cye zikabasanga muri RDC zikabicirayo.

Byitezwe ko mbere y’uko Uganda yohereza ingabo zayo mu mashyamba ya Congo bizabanza kwemezwa n’inteko ishinga amategeko y’iki gihugu; nk’uko byemejwe na Bertin Mubonzi ukuriye Komisiyo ya gisirikare n’umutekano mu nteko ya RDC.

Ingabo za Uganda ngo nizigera muri RDC zizafatanya n’iza Monusco ziriyo guhiga ziriya nyeshyamba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger