AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Trump yashinje Iran kugira uruhare ku ihanuka ry’indege ya Ukraine yaguyemo abasaga 170

Kuri uyu wa Kane taliki ya 9 Mutarama 2020, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yagaragaje ko yagize impungenge zikomeye ku mpanuka y’indege ya Ukraiane yahiriye i Tehran mu gihe itangazamakuru rya Amerika rivuga ko Iran yaba yarayirashe yayibeshyeho.
Perezida Trump yagize ati: “Mfite impungenge zanjye. Hari umuntu ushobora kuba yarakoze ikosa.”

Perezida Trump atangaza ibi mu gihe ibitangazamakuru nka Newsweek, CBS na CNN bitangarije ko iyi ndege yari irimo abantu 176 bose hamwe bahise bapfa, yarashwe na Iran by’impanuka.

Ibi binyamakuru byemeza neza ko aya makuru ari impamo nk’uko bibikura mu butasi bwa Leta zuzne ubumwe za Amerika ndetse na Iraq.

Iyi ndege habanje kuvugwa ko yakoze impanuka nyuma y’akanya gato ihagurutse ku kibuga cy’indege cyo muri Tehran, yerekeje i Kiev muri Ukraine.

Perezida Trump yagize ati: “Bamwe bavuga ko impanuka yatewe n’ibibazo bya tekiniki. Njye ku giti cyanjye sintekereza ko icyo ari n’ikibazo, Hari ikintu giteye ubwoba cyane cyabaye.”

Impanuka y’iyi ndege yabaye mu gitondo cyo kuwa Gatatu ushize, nyuma y’amasaha make Iran irashe misile zigera kuri 20 ku birindiro bibiri bya gisirikare biri muri Iraq bicumbikiye ingabo za Amerika.

Abantu batangiye kwibaza ku cyateye impanuka benshi bakeka ko iyi ndege na yo yahanuwe na misile kubera akanya kari kanyuzemo Iran irashe kuri ibyo birindiro, nyuma y’aho drone ya Amerika yiciye Gen. Qaseem Soleimani mu cyumweru gishize.

Ikinyamakuru CBS kuri uyu wa Kane cyatangaje ko amakuru gikura mu buyobozi yemeza ko abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizeye ko Iran ari yo yahanuye Boeing 737 yo muri Ukraine.

Biravugwa mu gihe OPS GROUP, ikigo gishinzwe ubutasi ku mpanuka z’indege, nacyo muri raporo yacyo cyashyize ahagaragara kuwa gatatu cyavugaga ko hari ibimenyetso bigaragaza ko iyi ndege ya Ukraine International Airlines yarashwe misile.

Amakuru ubu aravuga ko ubutasi bwa Amerika bwabonye ibimenyetso bya radar bicanwa akanya gato mbere y’impanuka, ndetse icyogajuru cya Amerika kikaba cyarabonye haraswa missiles ebyiri mbere y’uko indege ishwanyuka.

Abayobozi bahawe amakuru y’ubutasi kuri uyu wa Kane, banabwiwe ko hari ibice bya misile byatowe hafi y’aho indege yaguye.

Ibindi binyamakuru nka CNN na Newsweek nabyo byatangaje ko abayobozi ba Amerika bizera ko Iran yarashe iriya ndege yayibeshyeho.

Bakeka ko ingabo za Iran zishobora kuba zarabonye ikintu muri radar zigakeka ko zitewe zikarasa, dore ko hari hashize akanya gato zirashe ku birindiro birimo ingabo za Amerika.

Ubuyobozi bw’indege za gisivili muri Iran kuwa gatatu bwakoze iperereza kuri iyi mpanuka, kuri uyu wa kane bwatangaje ko iyi ndege yo muri Ukraine itigeze isaba ubufasha ahubwo yakase ikagaruka i Tehran nyuma yo kugira ikibazo ikimara guhaguruka.

Indege koko amakuru atandukanye akaba avuga ko yarashwe igerageza kugaruka ku kibuga cy’indege cya Tehran.

Ikindi giteye impungenge, ni uko Iran yatangaje ko itazaha abashinzwe iperereza ba Amerika, aho Boeing zikorerwa, udusanduku tw’umukara two muri iyi ndege ngo hashakishwe uko byagenze.

Usibye Amerika, Leta ya Canada n’iya Ukraine nazo ntizemera ibisobanuro bya Iran ko indege yagize impanuka bitewe n’ibibazo bya tekiniki.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger