AmakuruPolitiki

Trump yashimye ibindi bihano byafatiwe Koreya Ya Ruguru

Perezida wa Amerika Donald Trump yashimagije akanama ka ONU gashinzwe umutekano kw’isi kuba kashyizeho ibihano bikomeye  kuri Koreya ya ruguru kubijyanye no kugerageza ibisasu bya kirimbuzi iki gihugu cyakunze kugerageza.

Abinjujije kuri Twitter ye, Donald Trump yavuze ko isi “ikeneye amahoro, idakeneye abapfa, Ibihugu byose bigize akana ku mutekano ka Loni byatoye bishyigikiye ko Koreya ya Ruguru yongererwa ibihano. Bigaragaza ko Isi ishaka amahoro, idashaka urupfu.”. Mu bihano Amerika yari yasabiye Koreya ya ruguru harimo kugabanya ibikorwa byo kugurisha no kugura  ibikomoka kuri peteroli kuri Koreya ya ruguru ku rugero rwa  90%.

Muri Nzeri uyu mwaka Loni yari yayifatiye ibihano by’ubukugu birimo gukomanyirizwa ku bucuruzi bw’ ibyo yohereza mu mahanga nk’imyambaro n’ ibindi, kubuzwa gutumiza peteroli mu bihungu by’amahanga nyuma yo kugerageza igisasu cya kirimbuzi cya cyenda.

Mu bihano aka kanama kashyiriyeho Koreya ra ruguru harimo ko  igomba kugabanyirizwa ingunguru ibihumbi 500 za peteroli n’izindi miliyoni enye z’amavuta ku mwaka,  abakozi bafite ubwenegihugu bwayo bakora mu mahanga bagomba gusubizwa iwabo mu masaha 24, kuyikomanyiriza kwinjiza ibikoresho birimo imashini, ibikoresho by’amashanyarazi, ibyifashishwa mu nganda n’ibindi.

 

Ubushinwa n’Uburusiya bisanzwe ari somambike cyangwa se inshuti za hafi  naa Korea ya ruguru, bemeje ibyo bihano byafatiwe Koreya ya Ruguru maze bemeza ko banabishigikiye. Koreya ya ruguru isanzwe iri mu bindi bihano yafatiwe na Amerika, ONU hamwe n’ishyirahamwe ry’ubumwe bw’iburaya. Akanama k’umutekano muri ONU kemeje ibi bihano byafatiwe Koreya ya ruguru ku bwiganze bw’amajwi 15 , ni nyuma yuko nta gihugu na kimwe cyari kiri kuruhande rwa Koreya ya ruguru.

Muri Kanama nibwo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zafatiye ibihano amasosiyete yo mu Burusiya no mu Bushinwa abarirwa mu icumi ndetse n’abantu zishinja gufasha Koreya ya Ruguru muri gahunda yayo y’intwaro z’ubumara.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger