Amakuru ashushyeImikino

Tour du Rwanda 2017: Areruya Joseph yegukanye agace ka mbere irebere udushya twaranze aka gace

Areruya Joseph akoze amateka yegukana agace ka mbere muri Tour du rwanda 2017 ashyizzemo intera nini cyane  akaba yambuye umwenda w’umuhondo undi munyarwanda Nsengimana Jean Bosco wari wegukanye Prologue.

Mu gitondo cyo kuruyu wa mbere, Tour du rwanda yari yakomeje batangira agace ka mbere   aho abasiganwa bagombaga kugenda ibirometero 120 na metero 300 nyuma yuko ku musi wejo bakoraga Prologue.

Ahagana  saa yine zuzuye nibwo abakinnyi bahagurutse imbere ya Gare ya Kacyiru berekeza mu majyepfo . Iyi nzira yari irimo utuzamuko tune tabasiganwa baboneragamo amanota  yo kuzamuka.

Areruya Joseph  ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo yegukanye aka gace ashyizemo ikinyuranyo cyumunota umwe namasegonda agera  kuri 33 (1min33′) 2015 yaje ku mwanya wa Kane mu 2015. naho Nsengimana Jean Bosco wari wambaye umwenda w’umuhondo yarangije ari uwa 10 asizwe umunota umwe n’amasegonda 36.

Batanu ba mbere

1. Areruya Joseph: 03:12’:12”
2. Main Kent: 03:13:45”
3. Eyob Metkel: 03:13:48”
4. Debretsion Aron: 03:13:48”
5. Kangangi Suleiman: 03:13:48”

Ntakabuza ubwo bari bataragera i Huye  Nsengimana Jean Bosco ni we  wari ku isonga yambaye umwenda w’umuhondo nkumuntu watwaye agace kabanziriza utundi bakoze kumunsi wejo. Ndayisenga Valens yahagurutse yambaye umwenda   w’uwarusha abandi kuzamuka, mu gihe De Bod Stefan yari yambaye umwenda ugaragazako azi kuhatana kurusha abandi.

Bakigera ku giti cyinyoni  abakinnyi batatu bahise basohoka mu gikundi bayobowe n’umusore muto wumunyarwanda  Rugamba ukinira ikipe ya Les Amis Sportifs kuburyo bazamuka ku ruyenzi bahise basigaho abandi amasegonda agera kuri 30 kandi amasegonda mirongo itatu ni menshi cyane , abasore bari barimbere ni batatu baba nyarwanda aribo Rugamba, Hakiruwizeye Samuel, NIzeyimana Alexis n’umunya Ethiopie Ebrahim.

Ahagana saa 10:30: Alexis Nizeyimana yatwaye amanota ya mbere y’ahazamuka.

Dore uko bagiye bazamuka udusozi tune twatanze amanota

Akazamuko ka mbere abanyarwanda babiri bari imbere 

  1. Rugamba Janvier Les Amis Sportifs
  2. Ebrahim Redwan Ethiopie
  3. Nizeyimana Alexis Les Amis Sportifs

Akazamuko ka kabiri

  1. Ebrahim Redwan Ethiopie
  1. Rugamba Janvier Les Amis Sportifs


Akazamuko ka gatatu:

  1. Samuel Hakiruwizeye
  2. Ephrem Tuyishimire
  3. Sebastien Fournet Fayard

Bageze kamonyi abasore bihutaga cyane kugeza ubwo bakoreshaga umuvuduko ungana na Kilometero mirongo 33 ku isaha  km 33/h.

Ubwo bari unzira bagenda ubwo bari barikuzamuka i Rubona  Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwandaya 2016,  igare rye ryagize ikibazo.

Abasiganwa bose bagendaga begeranye cyane kuburyo mu kurangiza aka gace ka mbere  kavaga i kigali kerekeza i Huye byasabye ko abasiganwa bakora Sprint cyangwase kwihuta cyane bajya kugera ku murongo wa Nyuma.

Mubyagaragariraga amaso , mu karere ka Huye abafana bari benshi bategereje abanyonzi bigare  bitandukanye nimyaka yashize.

Ku musi wejo kuwa kabiri  nibwo abasiganwa bazakora urugendo rurerure cyane muri Tour du Rwanda ubwo bazava i Nyanza berekeza i Rubavu murugendo rungana nibirometero 180 nametero magana 600 bakazava i Rubavu bahita berekeza i Musanze.

Nagatwenge kenshi ati “Ndabanikiye tuuuuu!!!!!!!!!!”
Areruya yatwaye agace kigali-huye
Abahagarariye u Rwanda bari bameze neza bose mbere yo gutangira isiganwa
Abakobwa beza bakunda kugaragara muri tour du rwanda rwose!!!!
Mbere yo gutangira barabanza bakiyandika kugirango hatagira ubaca murihumye
Nsengimana J. Bosco yatangiranye umwenda wumuhondo
Nyabugogo abantu bari benshi kuburyo bugaragara
Nyabugogo bari benshi
Imodoka zari zabaterankunga ba Tour du Rwanda nazo zari zihari iyi niya Rwanda Tea
Aba begeze gusiga abandi nyuma biza kwanga

Bakoresha ingufu nyinshi

Uyu yari tanikiye abandi kumufata biragorana
Aho baza kurangiriza
Abafana bo bari benshi ku gicumbi cy’idini gatolika i Kabyayi

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger