AmakuruAmakuru ashushye

Tom Close yagize icyo avuga ku mirimo yahawe n’inama y’abaminisitiri

Nyuma y’uko Dr. Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close  agizwe umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso ishami rya Kigali (RCBT-Kigali) n’Inama y’Abaminitiri, yavuze ko byatewe nuko bamubonye mo ubushobozi atari uko ari umuhanzi

Tom Close yavuze ko yiteguye kubahiriza inshingano yahawe ndetse n’ibikorwa bya muzika yari asanzwe azwi mo akaba agomba kubikora mu gihe igihe kimukundiye.

Tariki ya 3 Mata 2019, Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida, Paul Kagame yemeje ko Dr. Muyombo Thomas aba Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).

Icyo kigo Tom Close yahawe kuyobora ni na cyo yari amaze igihe akoramo.

Uretse ako kazi ko k’ubuvuzi kajyanye n’ibyo yize, Tom Close asanzwe ari umuhanzi ndetse n’umwanditsi w’ibitabo.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 4 Mata 2019,Tom Close yatangarije ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko kuba yahawe izindi nshingano bitamubuza gukora umuziki ngo kimwe azajya agikora mu gihe cyacyo hatajemo kubigonganisha.

Ati “Si inshingano zisaba guhuza n’umuziki, bisaba kubikora ukwabyo nzagerageza aho ubushobozi bwanjye bugarukira byose mbikore kandi neza.”

Yakomeje avuga ko kuba yahawe izi nshingano, nta kintu nakimwe kizamugora haba mu bikorwa bya muzika cyangwa imyambarire kuko no kuva kera ari umunyeshuri yabikoraga byombi.

Ati “Nta yindi myitwarire nzagira, iyo myambarire yanjye n’imyitwarire yanjye iyo biba bikemangwa nkeka ko aya mahirwe ntari kuyabona.”

Ku muziki ngo azakomeza akore ariko bitewe naho aboneye ubushobozi n’umwanya kuko hari n’ibihangano afite biri muri Studio.

Tom Close yagiriwe ikizere kuko babonye ko ashoboye ngo ntabwo babikoze kuko ari umuhanzi.

Ati “Sibangize umuyobozi kuko ndi umuhanzi, ni uko babonye nshoboye bakangirira ikizere, nanjye nzabasha kugakora neza kandi sinzabatenguha.”

Arashimira abamwifuriza ineza, n’abamusengera kuko ngo inshingano afite yo gushaka amaraso adatanzwe n’abantu kandi mu bayatanga barimo abamukunda n’abandi bose.

Tom Close ahawe izi nshingano zikomeye nyuma y’uko mu Ukuboza 2019,  Mme Jeannette Kagame yamushimye mu buryo afatanya umuziki, kuvura abantu no kwandika ibitabo.

Tom Close yavuze ko inshingano yahawe n’umuziki buri kimwe azajya agikora mu gihe cya cyo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger