AmakuruImyidagaduro

Tom Close n’umufasha we Ingabire Tricia bibarutse umwana wa gatanu bamuha amazina atatu

Umuririmbyi ukunzwe na benshi mu muziki nyarwanda Tom Close n’umugore we Ingabire Tricia, bibarutse undi mwana wa gatanu nk’uko byamaze gutangazwa n’uyu Tricia washyize hanze amafoto amushigatiye.

Uyu mwana akimara kubona izuba, ababyeyi be bamuhitiyemo kwitwa “Inyonga Imboni Elle” .

Uyu mwana w’umukobwa yavutse tariki 10 Nyakanga 2021 ariko ababyeyi be ntibahise babitangaza kugeza uyu munsi ubwo Tricia yabitangazaga kuri Instagram.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo yujuje amezi abiri, Tricia Niyonshuti yabitangaje abinyujije kuri Instagram.

Uyu mukobwa aje asanga abandi bane ari bo Ella, Ellan, Elana na Ellai batangiye kurera ari uruhinja nyuma yo gutabwa n’umubyeyi we.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger