AmakuruUmuziki

The Same bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya ‘Dede’ (+ Video)

Itsinda ry’abanyamuziki rimaze kubaka izina rikomeye mu ntara y’Uburengerazuba , rikorera umuziki mu mujyi wa Rubavu ryashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Dede’ yari ategerejwe cyane na benshi.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Bob Pro akorerwa muri The Sound , amashusho yayo yakozwe n’uwitwa Abouba Mzazi na Ass Jammy B bakorera muri Uber Entertainment.

Iri tsinda rigizwe n’abasore babiri Jay Luv na Jay Fally ni rimwe mu bahanzi bacye badatuye mu mujyi wa Kigali bahataniraga ibihembo bya SALAX Awards yari igarutse ku nshuro yayo ya 7, icyakora ntabwo babashije kwegukana igikombe ibintu byatumye bataha bakubita agatoki ku kandi biyemeza gukora birushijeho.

The Same bahataniraga ibihembo bya SALAX Awards7 mu cyiciro cy’amatsinda yitwaye neza mu myaka itatu ishize, aho bari bahatanaga na Just Family, Groupe Trezzor, Yemba Voice na Active  yanegukanye iki gihembo.

Nk’ahanzi mu rwego rwo gukomeza gukora umuziki bakomeje gukora ibikorwa y’inshi bashimisha abakunzi babo ari nako banarushaho kuzamura iritsinda , The Same iherutse gukora igitaramo cyo kumurikira abafana bayo amashusho y’iyi ndirimbo, igitaramo cyitabiriwe cyane.

Benshi mu bitabiriye iki gitaramo cyo kumurika amashusho y’indirimbo Dede ya The Same bashimangiye ko iri tsinda ryatanze isomo rikomeye ku bandi bahanzi bo mu karere ka Rubavu n’abandi bahanzi bose bakorera umuziki mu ntara.

The Same abanyamuziki bakunzwe mu Natara y’Iburengerazuba cyane cyane mu mujyi wa Rubavu

Indirimbo wayireba unyuze hano

Twitter
WhatsApp
FbMessenger