AmakuruImyidagaduro

The Mane yatangaje byinshi mu mikoranire ye na Safi uherutse kwivana muri iyi Label

Umuyobozi wa The Mane Mupenda Ramadan uzwi ku izina rya Bad Rama yatangaje ku mikoranire ya Kompanyi ye n’umuhanzi Safi Madiba uherutse kuyitera umugongo, avuga ko yashatse kuvamo kera ariko inshuti yabo bombi nyakwigendera Dennis Nsanzamahoro akajya akomakoma akabunga.

Ibi Bad Rama yabivuze ejo ku cyumweru mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru, agaruka ku bimaze iminsi bivugwa muri iyi Label ye imaze kuvamo abahanzi babiri barimo na Safi wahoze muri Urban Boys n’umuraperi Jay Polly.

Yavuze ko ubwo The Mane yagiranaga amasezerano y’imikoranire na Urban Boys byababaje Safi wavugaga ko atifuza kuzongera kugira icyo ahuriramo na Nizzo na Humble G bahoranye mu itsinda rya Urban Boys.

Ngo icyo gihe Safi yahise aboroka Bad Rama ku mbuga nkoranyambaga no kuri Telephone.

Bad Rama avuga ko yaje kumenya amakuru y’ibyatangazwaga na Safi ko ari gukubita agatoki ku kandi ko avuye muri iriya Label.

Uyu mushoramari wa The Mane avuga ko yahamagaye Safi akamubwira ko ntacyo yavugana n’umuntu ugira aho ahurira na Urban Boys ari nabwo yabonye ko “burya Safi na Urban Boys bafitanye ikibazo gikakaye.”

Avuga ko nyakwigendera Dennis Nsanzamahoro ari we wabunze bigatuma Safi yisubiraho agakomeza gukorana na The Mane.

Ati “Dennis yari  papa wacu ni we watwungaga mu bibazo byose twagiranaga ahubwo navuga ko gupfa kwe ari yo ntandaro yo kurangira kwa safi.”

Safi Madiba na Jay Polly bavuye muri The Mane badasezeye mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bari bafitanye amasezeranp, Bad Rama akavuga ko nibiba ngombwa azabajyana mu butabera.

Badrama avuga ko Safi yashatse kugenda hakiri kare

Twitter
WhatsApp
FbMessenger