AmakuruImyidagaduro

The Ben yavuze igihe azarushingira anakomoza ku muhanzi yigeze gusaba ideni

Mugisha Benjamin wamamaye muri muzika nyarwanda nka The Ben yagiranye ikiganiro na RTV cyitwa “Versus” gikorwa n’umunyamakuru  Lucky Nzeyimana maze ahishura byinshi ku buzima bwe anakomoza ku muhanzi uzwi hano mu Rwanda wigeze kumuguriza amafaranga igihe yari yaheraniwe.

Ubusanzwe The Ben akunze kuba ari muri leta zunze ubumwe za Amerika ariko bitandukanye n’imyaka irindwi ishize, uyu muhanzi akenshi aba ari mu Rwanda cyangwa se mu bihugu bya hano muri Afurika.

Kimwe mu bibazo bibazwa abasore ni igihe bazashakira bakagira urugo rwabo, na The Ben yakibajijwe n’umunyamakuru Lucky Nzeyimana, mu gusubiza The Ben ntiyatangaje igihe nyacyo abashakira umugore ariko yiha igihe ntarengwa.

Yagize ati ““Mu myaka itanu ndemera ko mama wanjye azaba afite umukazana, ashobora kuba afite n’akuzukuru.”

The Ben yabajijwe igihe ibihe byigeze kumukomerana akaka ideni, avuga ko ari igihe yari ari mu mashuri yisumbuye ubwo yaryakaga umuhanzi Dominic Ashimwe uzwi cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.

Ati “Nafashe ideni kera nkiri mu mashuri yisumbuye, ryari irya Dominic Ashimwe, sinzi ukuntu namusabye ideni, we yarangurije ariko ntabwo nibuka niba naramwishyuye gusa nibuka ko nyuma twahanye amafaranga. Byahuriyemo hari ibintu twahuriyemo nyuma byarenze ayo mafaranga.”

Nkuko byagenze ubwo The Ben yari yatumiwe mu gitaramo cya East african Party nyuma y’imyaka igera kuri irindwi yari amaze aba muri Amerika adakandagira ku butaka bw’u Rwanda, ubwo Tom Close yamwakiraga ku rubyiniro maze akamuvuga ibigwi, no muri iki kiganiro aba bahanzi bagaragaje ko bafitanye ubushuti budasanzwe.

The Ben yasobanuye Tom Close nk’umuntu ukomeye mu buzima bwe ndetse wagize uruhare rukomeye kugira ngo abe hari aho ageze ubu.

Ati “Tom Close dufitanye amateka ateye amatsiko, we nanjye twabaye abavandimwe guhera mu 2007 nkiri mu mashuri yisumbuye we yiga i Butare turanabivuga. Niwe wamfashe akaboko, navuga ko ibyo ngezeho byose ari Imana yamukoresheje ngo mbe ngeze ahangaha. Tom Close avuze ibintu byinshi kuri njye.”

Tom Close nawe wari uri muri iki kiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga, yavuze ko yahujwe na The Ben n’umuziki, avuga ko umuntu mumenyana ntacyo muraba cyo mugakomezanya aba ari inshuti magara.

Ati “Twahujwe n’umuziki tuba abavandimwe. Ibyo avuga naba narakoze, navuga ko ari ukumwitura kuko nawe yagize uruhare runini mu kuba naragerageje gukora ibintu byiza bikagera ku rwego rw’uko abantu bamenya kuko yamfashaga mu gutangira ku buryo nanamwingingaga ngo tuvuge ko twafatanyije ariko akabyanga kubera ko yavugaga ko mama we bitamushimisha kuba ari gukora umuziki usanzwe nyamara ari abakirisitu. Kuri njye numva ko yamfashije ikintu kinini.”

The Ben avuka mu muryango w’abana batandatu akaba umwana wa Gatatu. Yavukiye mu muryango w’abakirisitu cyane ko mama we akunda gusenga cyane.

The Ben yatangiriye ku ndirimbo yamamaye cyane yitwa ‘Amaso ku maso’. Amaze gukora album ebyiri zirimo ‘Amahirwe ya nyuma ’ ndetse na ‘Ko nahindutse’.

Indirimbo yumva yasubiramo bibaye ngombwa akayikora birushijeho ni ‘Inshuti nyanshuti’. Ubu uyu muhanzi afite studio yitwa Rockhill ikaba na label ifasha abahanzi, ubu ibarizwamo uwitwa Shaffy wamamaye mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘Akabanga’.

The Ben ahamya ko mu myaka itanu azaba afite umugore n’umwana

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger