Amakuru ashushyeImyidagaduro

The Ben yahishuye ko Sheebah ariwe wamusabye ko bakorana indirimbo

Umuhanzi w’umunyarwanda The Ben,  ukorera umuziki muri Leta zunze ubumwe za Amerika atangaza ko hari indi ntambwe umuziki w’u Rwanda umaze gutera.

Uyu muhanzi kuri ubu uri mu Rwanda yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Celebrities Show, icyatumye yemeza ko hari intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu muziki, ni ukuntu umuhanzikazi ukomeye mu gihugu cya Uganda Sheebah Karungi  yamusabye ko bakorana indirimbo.

Ati”Indirimbo nakoranye na Sheebah yaranshimishije cyane kandi haricyo yanyeretse gikomeye , cyane ko yaturutse kuri management ya Sheebah. Akenshi tumenyereye ko abahanzi bo mu Rwanda aribo bagana abo hanze y’u Rwanda babasaba ko bakorana indirimbo, bitandukanye cyane no kuriyi nshuro kuko noneho managemnet ya Sheebah ariyo yampamagaye bansaba ko twakorana indirimbo.”

Yongeye ati ” Byaranshimishije cyane ndetse binyereka ko harindi ntera umuziki wo mu Rwanda umaze kugeraho ikomeye, ari nacyo kintu twese njye na bagenzi banjye b’abahanzi nyarwanda duharanira , kuba twamenyekanisha umuziki wacu tukumvisha amahanga ko dufite icyo dushoboye muri muzika.”

“Kandi nk’uko mpora mbivuga nta kintu cyambuza guhamya ko u Rwanda dufite impano zitandukanye kurusha ibindi bihugu byose byo muri Afurika ni uko tutarabona uko dufungura inziraneza ariko nemera ko mu Rwanda harimo impano zidasanzwe, kuba amahanga atangiye kubimenya rero ni byiza.”

Binkolera The Ben yahuriyemo na Sheebah Karungi  yagiye ahagaragara mu buryo bw’amajwi tariki 7 nyakanga 2017 ndetse amashusho yayo nayo akaba ari hafi kujya ahagaragara.

The Ben  yaje mu Rwanda mu gitaramo cyiswe  ‘Gala Night’ cyateguwe na Rwanda Development Board [RDB] , kizaba kijyanye n’igikorwa ngarukamwaka cyo kwita izina abana b’ingagi.

Iki gitaramo kizabera muri Kigali Convention Center,  kuwa 26 kanama 2017 habura icyumweru kimwe gusa ngo habe igikorwa nyir’izina cyo kwita izina abana b’ingagi .

Kwinjira muri iki gitaramo ku muntu umwe bizaba ari ibihumbi 99.600Rwf , hazaba hari n’itike ya VIP igura ibihumbi 830.000 Rwf y’abantu icumi bari kumwe bahabwe imeza yabo bakurikirane iki gitaramo .

The Ben yaherukaga I Kigali tariki ya 24 ukuboza 2016 , icyo gihe aza yari amaze imyaka itandatu adakandagiza ikirenge mu Rwagasabo. Yaririmbye mu gitaramo cya East African Party cyabaye kuya 1 mutarama 2017 cyitabiriwe n’bihumbi by’abantu bari banyotewe kubona uyu musore.

Nyuma yaho yakoreye ibindi bitaramo mu Ntara ariko ntiyatinda mu Rwanda aho yahise yerekeza I Kampala , naho yahakoreye igitaramo ahita asubira muri leta zunze ubumwe za Amerika ari naho atuye kuri ubu.

https://www.youtube.com/watch?v=zbA_lR61-Sw&t=326s

Twitter
WhatsApp
FbMessenger