Imyidagaduro

The Ben wataramiye Abanya-Uganda bakizihirwa yakiriwe ku meza na bucura wo kwa perezida Museveni (Amafoto)

Kuwa 3 Kamena 222, Umuhanzi w’Umunyarwanda Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yataramiye ab’i Kampala mu gitaramo cyanyuze abatari bake biganjemo ab’igitsina gore.

Nyuma yo gutaramira i Kampala uyu muhanzi yakiriwe ku meza na Kaguta Michael bakunze kwita Toyota, uyu akaba bucura bwo kwa Perezida Museveni.

Amakuru yemeza ko Kaguta Toyota wari mu bitabiriye igitaramo cya The Ben, yanyuzwe bikomeye n’uburyo uyu musore afite abafana benshi i Kampala no muri Uganda mui rusange ahita yifuza gusangira nawe.

Ku mugoroba wo ku wa 4 Kamena 2022, The Ben yakiriwe na Kaguta Toyota bagirana ibiganiro nubwo kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru hari hataramenyekana ibikubiye mubyo baganiriye.



Kaguta Toyota yahuye na The Ben mbere gato ko uyu muhanzi akorera muri Uganda ikindi gitaramo cye cya kabiri, aho ku wa Mbere tariki 6 Kamena 2022 azaba ataramira ahitwa Levels.

Iki gitaramo ni kimwe mu bizaba bihenze cyane ko kukinjiramo mu myanya isanzwe bizaba ari amashiringi ya Uganda ibihumbi 30, ibihumbi 250 mu myanya ikurikira, 500 mu myanya y’icyubahiro na miliyoni mu myanya y’icyubahiro kirenze.

The Ben yageze muri Ugandaku wa Kane tariki 2 Kamena 2022 yitabiriye igitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 3 Kamena 2022, aho uyu muhanzi yanyuze abakunzi be batuye muri Uganda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger