Amakuru ashushyeIyobokamana

Thatien Titus usigaye akomatanya umuziki n’ubucuruzi agiye kumurika album nshya

Thatien Titus uzwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana  ari gutegura album nshya ya gatatu yise ‘Buri  gihe’, izaba iriho indirimbo 10.

Thatien Titus yabwiye Teradig news  ko album ye ya gatatu nta gihindutse azayimurika mu Ukuboza 2017. Avuga ko abatunganya  indirimbo nibatamutenguha cyangwa se ngo ahure n’ibindi bibazo muri uko kwezi azayimurikira abakunzi be.

Iyi album iriho indirimbo 10 ateganya kuzamurika zose zaramaze gutunganywa mu buryo bw’amajwi n’amashusho , zimwe  mu ndirimbo zigomba kuba ziyiriho zamaze gutunganywa harimo iyitwa haburaho gatoya yakoreye amajwi n’amashusho, Nshyigikira yashyize hanze amajwi n’amagambo ayigize[Lyrics video]  ndetse n’izindi.

Thatien Titus avuga ko kugeza ubu kubera umwanya muto asigaye abona bitewe n’akandi kazi akora bitamworohera gukora umuziki, avuga hari abandi bahanzi ateganya gukorana nabo gusa kubera ko ataranoza neza uburyo bazakoranamo akaba yirinze kubatangaza avuga ko namara gutunganya gahunda yo gukorana nabo azahita abitangariza itangazamakuru.

Uyu muhanzi avuga ko kubera kubaka urugo yahisemo gukomatanya umuziki no gukora ubucuruzi mu buryo bwo gushakishiriza hose.

Ati”Kugeza ubu kubera kubaka urugo usanga umwanya wanjye ari muto, nsigaye nkora ubundi bucuruzi ku ruhande kubera ko kubaka urugo atari ibintu byoroshye. Hari abahanzi nateganyaga gukorana nabo ariko kubera tutarapanga gahunda neza ntago nabatangaza kuko nshobora kubavuga ugasanga ntibibaye.”

Image result for thacien titus 2017
Thatien Titus kuri ubu arubatse ndetse yamaze no kwibaruka

Umunyamakuru amubajije niba impamvu yahisemo gukomatanya umuziki n’ubucuruzi atari ukubera ko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nta mafaranga arimo avuga ko atari uko bimeze ahubwo ari uko iyo umuntu yubatse urugo ubuzima bwe buhita buhinduka ndetse akaba asabwa byinshi.

Tuyishimire Thacien[Thatien Titus] yamuritse album ye ya mbere yise Aho ugejeje ukora  muri 2010,  album ye  ya kabiri y’amashusho  yise Mpisha mu mababa nayo yayimurikiye abakunzi be tariki ya 9 Werurwe 2014.

Thatien usengera mu itorero rya ADEPR yatangiye kuvuga ubutumwa ku giti cye mu ndirimbo  muri 2006, yishimiwe n’abakunda indirimbo zururutsa imitima ndetse zikanahumuriza abababaye abicishije mu bihangano bye byakunzwe birimo Aho ugejeje ukora, Akira ishimwe, Bwira Yesu, Mpisha mu mababa n’izindi nyinshi.

https://www.youtube.com/watch?v=iPkCEX6wHoY

https://www.youtube.com/watch?v=gowKiOEph08

Theos Uwiduhaye/Teradig News

Twitter
WhatsApp
FbMessenger