Amakuru ashushye

Teta Sandra, Uwase Vanessa na rudasumbwa wa Afurika bahuriye mu marushanwa ya God Africa

Godfather iyi ni gahunda yo guhuriza hamwe abanyamideli baturutse mu bihugu bitandukanye bya East Africa aho buri munyamideli ku giti cye agomba kugaragaza umwihariko we n’udushya afite mu kwerekana imideli no guhanga udushya dutandukanye.

Mu bihugu bigize East African Community,hatumiwemo  u Rwanda, Uganda,Kenya na Tanzania mugihe  u Burudi na Sudan y’Epfo bitatumiwe kugira ngo nabyo bibe byabasha kugira abanyamideli babihagararira muri iri rushanwa rizabera mugihugu cya Kenya. Gusa ariko umwaka utaha bazavugurura maze Uburundi na Sudan y’Epfo nabo bazabashe kubatumira.

Abantu bamenyerewe mu mideli nabo bari bahari

Kugirango hakirwe abagomba kwitabira iri rushanwa, hatanzwe amatangazo abumva bafite ubushobozi bwo kuryitabira no kwigaragaza bariyandikisha binyuze mu mabaruwa nyuma yaho bakaza guhamagarwa ndetse bakabazwa ibibazo bigeye bitandukanye.

Muburyo bwo guhitamo abagomba gukomeza ,hagiye hinjizwa umwe umwe akabazwa ibibazo bigeye bitandukanye nk’aho bamubazaga abantu bamukurikira ku mbugankoranyambaga uko bangana, niba azi icyongereza neza ndetse niba anafite umukunzi, hanyuma uzarusha  abandi byibuze kumanota 70% agakomeza mu cyiciro gikurikira.

Nyuma yo gutsinda iki cyiciro cyo kubazwa hazabaho gutora hanyuma haboneke abazajya kwerekana imideli. Uretse abandi babona ko bifitemo impano yo kwerekana imideli, abandi bantu b’ ibyamamare mu miyidagaduro ya hano mu Rwanda nabo bari baje kugerageza amahirwe.

Aha twavuga nka Sandra Teta wari waje kugerageza amahirwe yo kwinjira muri iyi nzu y’imideli ariko kandi siwe gusa kuko na Miss Uwase Vanessa ndetse na Rudasumbwa wa Afurika  Jay Rwanda cyangwa se Jean de Dieu yarahari.

Uwase Vanessa yarahari ari kubazwa ibibazo bitandukanye
Teta Sandra

 

Jay Rwanda wavuze ko adakoresha Twitter
Abateguraga ibibazo byo kubaza ndetse aha baganiraga n’itangazamakuru

Photo: Hirwa Redamptus – Teradignews.rw

Twitter
WhatsApp
FbMessenger