Imikino

Tchabalala ibye mu ikipe y’Amagaju byarangiye

Ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju buratangaza ko bwamaze kumvikana na Rayon Sports kuri Shabaan Hussein uzwi nka Tchabalala ariko ko iyi kipe itarashyira mu bikorwa ibyo bumvikanye .

Umurundi  Shabaan Hussein, ukinira Amagaju ubu ibye byarangiye muri iyi kipe kuko bamaze kumvikana na Rayon Sports ngo uyu musore ajye gukomereza impano ye muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru, ikindi kandi Amagaju yahaye Rayon Sports igihe gito ngo bashyire umukono kubyo bumvikanye.

Perezida w’ikipe y’Amagaju Nshimiyumuremyi Paul,   yemeje ko  bumvikanye na Rayon Sports n’ubwo itarashyira mu bikorwa ibyo bavuganye.

Rayon Sports igomba kwishyuraAmagaju amafaranga y’u Rwanda miliyoni 5 bakabaha  n’umukinnyi Mugisha Gilbert ugomba gukinira Amagaju mu gihe kingana n’umwaka.

Rayon Sports nayo kandi irasabwa kuba yubahirije ibyo bumvikanye bitarenze iki cyumweru bitaba ibyo amarembo agafungurwa andi makipe amwifuza akaba yakwegera ubuyobozi bw’Amagaju.

Shaban Hussein Tchabalala wari rutahizamu  unakinira ikipe y’igihugu y’u Burundi (Intamba ku Rugamba) ari no kurutonde rw’abakinnyi bazakina imikino ya Champions League Rayon Sports yatanze muri CAF.

Dore abakinnyi 26 Rayon Sports izakoresha muri Total CAF Champions League:

Bashunga Abouba (GK), Irambona Eric Gisa, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Nahimana Shassir, Manzi Thierry, Mugisha Francois Master, Mugabo Gabriel, Muhire Kevin, Mutsinzi Ange Jimmy, Ndayishimiye Eric Bakame (GK,C), Niyonzima Olivier Sefu, Nova Bayama, Shaban Hussein Tchabalala, Ismaila Diarra, Chitoshi Chinga, Tidiane Kone, Mugisha Gilbert, Yannick Mukunzi, Nyandwi Saddam, Rutanga Eric Alba, Nshuti Dominique Savio, Usengimana Faustin, Ndayisega Kassim (GK) na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger