Amakuru ashushyeImikino

Taekwondo: Aho ibyumukinnyi w’ikipe y’igihugu watorotse bari muri shampiyona y’isi bigeze

Kuya 19 ukwakira 2017 nibwo abari bagize ikipe y’igihugu y’umukino wa Taekwondo bamenye inkuru ko umwe mubo bari bajyanye gukina shampiyona y’isi yabuze kuberako bisanze ari abakinnyi batanu doreko bari bagiye ari batandatu.

Bagabo Placide, Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo ,Bagabo Placide, warushinzwe gukurikirana aba bakinnyi batandatu aribo Jean Pierre Manirakiza,
Consolee Rukundo, Jean Claude Niringiyimana, Jean de la Croix Nikwigize, Tuyishime Eliezer na Bizumuremyi Jean Marie Vianney. Placide yemeje amakuru ko uyu mukinnyi witwa Tuyishime Eliezer  yabuze agatoroka bagenzi be bakabigira ibanga .

Ubwo yari mukiganiro kuri radio tv 10 yagize ati:Twarabyutse ku itariki 19 Ukwakira dusanga hari umukinnyi umwe utari muri twe, ariko tukagirango ari hafi aho muri iryo joro nari nabambuye telefone kugirango batekereze ku mukino twari dufite ,nahise ndeba muri telefone ye nsaga hari abantu babivuganagaho”.

Yakomeje avugako hari amakuru ko yaba yaragiye mu bwongereza i Londre ngo kuberako hari mushiki we ubaye .akaba yarabimenyesheje inzego zibishinzwe nubwo mbere babigize ibanga ngo bitamenyekana cyane .Akomeza avugako babishyize mu nzego zibishinzwe ngo babikurikirane.

Tuyishime Eliezer waburiwe irengero avuka mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera, akaba umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari yagiye gukina shampiyona y’Isi ya Taekwondo ikinwa n’abafite ubumuga .

Uyu ni Rukundo Console umukobwa  wari wajyanye nikipe y’igihugu 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger