AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduroUtuntu Nutundi

Sylvester Stallone araregwa gufata ku ngufu umwangavu w’imyaka16.

Sylvester Stallone igihangange mu gukina film muri Amerika, arashinjwa n’umukobwa w’imyaka 16 ko yamufashe ku ngufu mu mwaka w’1986, ubwo uyu mukinnyi wa film yari mu gikorwa cyo gufata amashusho ya film i Las Vegas.

Amakuru dukesha Daily Mail aravuga ko umukobwa utarifuje gutangaza amazina ye, yahatiwe na Sylvester stallone gukorana na we imibonano mpuzabitsina, ndetse akamuhatira no kuyikorana n’umurinzi we, ubwo bari muri Hotel Hilton mu mugi wa Las vegas, baje gufata amashusho ya film yitwa Over the top.

Ibi ngo byabaye mu mwaka w’1986 ubwo uyu mukinnyi wa film yari afite imyaka 40. Umukobwa akaba yarabwiye polisi yo muri Ameriko ko impamvu atatanze ikirego hakiri kare ari uko yumvaga afite ikimwaro ndetse n’igisuzuguriro.

                         Iri ni ishusho ryo muri film ya Sylvester Stallone yitwa RAMBO2 / Ifoto: internet

Umuvugizi wa Sylvester Stallone yatangarije TMZ ko iki kirego nta gaciro gifite ko ndetse biteye isoni, yagize ati: “Ni amateka ateye isoni kandi atari ukuri. Nta muntu wigeze amenya iyo nkuru mbere yuko itangazwa uyu munsi, na Stallone ubwe ntiyigeze ahamagarwa n’abayobozi cyangwa undi muntu wese kubw’icyo kibazo”

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger