Sudani:Abapolisi b’u Rwanda 239 bambitswe imidari y’ishimwe
Ku wa 24 Ukwakira 2017, Umuryango w’Abibumbye wambitse imidari y’ishimwe Abapolisi b’u Rwanda 239 bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo bakorera mu Ntara ya Malakal mu rwego rwo kubashimira kuba bakora akazi kabo neza.
Abandi bawitabiriye harimo ukuriye Ibiro bishinzwe ibikorwa bya UNMISS, Hazel Dewet, n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru y’Uruzi rwa Nili (Upper Nil State).
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Francis Muheto.
U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu mu mwaka wa 2015.Iyi ni inshuro ya gatatu Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo bambitswe imidari y’ishimwe.

